Chris Brown yongeye kugaragara yishimanye na Karrueche Tran baterabanaga neza mu minsi ishize dore ko bombi bari biyemereye ko batandukanye ndetse ko nta kintu cy’urukundo kizongera kuba hagati yabo.
Nk’uko TMZ yabitangaje, Chris Brown na Karrueche bagaragaye bari kumwe ku ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza mu birori byari byateguwe n’uyu mukobwa.
Uretse kuba baragaragaye bari kumwe mu birori bya Toy drive byari byateguwe na Karrueche, banagaragaye basohokanye mu kabyiniro ka Playhouse mu Mujyi wa Los Angeles.
Benshi batangiye kwibaza niba ibi byamamare byombi byasubiye mu rukundo dore ko Chris Brown yagaragarije Karrueche ibimenyetso bimwereka ko akimwiyumvamo nko kumukuramo inkweto, kumushakira icyo kunywa n’ibindi byinshi.
Chris Brown w’imyaka 25 n’umunyamideli Karrueche Tran w’imyaka 26, kuva batangira gukundana ni kenshi bagiye batandukana bapfuye ibintu birimo gucana inyuma, ubwumvikane buke, kudahana agaciro, gutamazanya n’ibindi; gusa amakosa yagarukaga cyane kuri Chris Brown.
Nubwo amakosa menshi yakunze gushyirwa kuri Chris Brown, ni we wari uherutse gutangaza ko yafashe umwanzuro wo kurekana n’uyu mukobwa ku iya tariki 5 Ukuboza 2014 akaba aribwo yatangaje gutandukana kwabo mu gitaramo ngarukamwaka cya Cali Christmas.


















TANGA IGITEKEREZO