00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown ntazongera kuririmbira mu tubyiniro ku bwo gutinya abicanyi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 January 2015 saa 11:32
Yasuwe :

Chris Brown yarahiye kutazongera gutaramira mu tubari cyangwa utubyiniro nyuma y’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa San Jose muri California cyasojwe n’amarira no gukuka umutima ku bafana bacyitabiriye kubera urufaya rw’amasasu barashweho.
Nk’uko TMZ yabitangaje, uyu muhanzi yasabye abashinzwe gukurikirana inyungu ze muri muzika ko bahagarika ibitaramo byose yagomba gukorera mu tubari n’utubyiniro bitewe n’ibiherutse kumubaho ubwo abagizi ba nabi barasaga mu bafana be batanu bagakomereka. (…)

Chris Brown yarahiye kutazongera gutaramira mu tubari cyangwa utubyiniro nyuma y’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa San Jose muri California cyasojwe n’amarira no gukuka umutima ku bafana bacyitabiriye kubera urufaya rw’amasasu barashweho.

Nk’uko TMZ yabitangaje, uyu muhanzi yasabye abashinzwe gukurikirana inyungu ze muri muzika ko bahagarika ibitaramo byose yagomba gukorera mu tubari n’utubyiniro bitewe n’ibiherutse kumubaho ubwo abagizi ba nabi barasaga mu bafana be batanu bagakomereka.

Chris Brown yatumije inama y’igitaraganya ashaka gutanga amabwiriza y’uburyo ibitaramo bye bigomba kujya bitegurwa ndetse bikabera ahantu hizeweho umutekano usesuye.

Abinyujije kuri Instagram, Chris Brown yashimangiye ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma akoze igitaramo kimeze nk’icyo aherutse gukorera i San Jose muri California.

Biravugwa ko Chris Brown yafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kwirinda ibintu bijyane n’amasasu, ndetse n’umutekano muke anaharanira kurengera ubuzima bwe ndetse n’ubw’abakunzi be.

Mu gitaramo Chris Brown yakoze ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015 , abantu batanu bakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abantu bataramenyekana, bane muri bo bahita bajyanwa mu maboko y’abaganga mu buryo bwihuse, gusa uwa gatanu yaje kuboneka nyuma abafana bamaze kuva muri iyi nyubako kuko yari yaryamye munsi y’intebe ahatarabonwaga na buri wese.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages