Mu gitaramo aheruka gukora, umuhanzi Chris Brown yajugunyiwe umwenda w’imbere (ikariso) n’umufana we witwa Carol Quirez.
Uyu mufana yari yanditse nomero ze za telephone, anasaba ko Chris Brown yaza gukoresha uko ashoboye akamuhamagara nyuma y’igitaramo.
Mu kumujugunyira uyu mwenda, uyu mufana yabanje kwegera imbere y’aho Chris Brown yari ari kuririmbira (Stage) nuko ahita awukuramo arawumujugunyira.
Icyatangaje abantu ni uko Chris Brown yafashe uwo mwenda nuko asomera mu ruhame amagambo yari awanditseho ahita awusubiza hasi yikomereza igitaramo cye.
Uyu mukobwa aganira na TMZ yavuze ko we ari umukunzi ukomeye wa Chris Brown ndetse ko gahunda ye yari imwe gusa, ko yabuze inzira yo kugera kuri Chris Brown bityo ahitamo gukuramo umwenda w’imbere arawumujugunyira.



















TANGA IGITEKEREZO