Umunya-Australie Chris Hemsworth, wamamaye mu mafilime nka ‘Thor’, Star Trek n’izindi zakunzwe ni we atorewe kuba umugabo wa mbere mu gikundiro ku rutonde ngaruka mwaka rw’ikinyamakuru People Magazine.
Nk’uko AFP ibitangaza, Chris Hemsworth ni we uyoboye urutonde rw’abagabo b’uburanga n’igikundiro muri 2014 , asimbuye kuri uyu mwanya Adam Levine wo mu itsinda Maroon 5 wegukanye uyu mwanya muri 2013.
Amakuru y’uko Chris Hemsworth yabaye umugabo w’igikundiro kurusha abandi ku Isi yatangajwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2014. Urutonde nyir’izina ruzashyirwa hanze mu numero y’iki kinyamakuru izasohoka kuwa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2014.
Bimwe mu byatumye Chris yegukana uyu mwanya ni imiterere y’umubiri we, uburyo aberwa ndetse by’umwihariko kuba yarakinnye muri filime yitwa ‘Thor’ yanakunzwe cyane ku Isi. By’akarusho uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko akaba ari umwe mu bakinnyi bazagaragara muri filime itegerejwe na benshi yitwa Avengers: Age of Ultron, izamurikwa muri 2015.
Chris Hemsworth yishimiye uyu mwanya ndetse awutura ababyeyi be bamwibarutse abashimira uburere bamuhaye ndetse ngo ni na bo akesha kugirwa umugabo w’igikundiro ku Isi.
Yagize ati ‘Ndashimira ababyeyi banjye bambyaye kuko nibo nkesha ubu buranga. Aya mahirwe ngize nzayabyaza umusasuro kandi nzi neza ko umuryango wanjye uzanshyigikira”
Chris Hemsworth ni umugabo wa Elsa Pataky , bafitanye abana batatu harimo impanga ebyiri.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho ibyamamare nka Matt Bomer, Bradley Cooper, Jamie Dornan, Idris Elba, Scott Foley, Ki Hong Lee, Chris Pratt, Eddie Redmayne, Blake Shelton, Michael Strahan na Tim Tebow.


















TANGA IGITEKEREZO