00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christina Aguilera yongeye gushimangira ko Abanyarwanda bamukoze ku mutima

Yanditswe na

Larissa Kanamugire

Kuya 26 September 2013 saa 06:24
Yasuwe :

Nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda, umuhanzi w’icyamamare Christina Aguilera, akomeje gutangaza uburyo Abanyarwanda bamukoze ku mutima.
Mu magambo yatangarije People Magazine yagize ati “Nabuze amagambo akwiye yasobanura uburyo Abanyarwanda bankoze ku mutima. Bakeneye ubufasha bwacu kandi nishimiye akazi turi kugerageza gukora muri kiriya gihugu. Gusa natahanye isoni zo gusubira iwacu ntabashishe gukora ibirenzeho”.
Aguilera, kuri ubu ufite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu, (…)

Nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda, umuhanzi w’icyamamare Christina Aguilera, akomeje gutangaza uburyo Abanyarwanda bamukoze ku mutima.

Ifoto ya mbere Christina Aguilera yafotowe akigera mu Rwanda, aha ni tariki ya 26 Kamena 2013 ari ahakorera PAM

Mu magambo yatangarije People Magazine yagize ati “Nabuze amagambo akwiye yasobanura uburyo Abanyarwanda bankoze ku mutima. Bakeneye ubufasha bwacu kandi nishimiye akazi turi kugerageza gukora muri kiriya gihugu. Gusa natahanye isoni zo gusubira iwacu ntabashishe gukora ibirenzeho”.

Aguilera, kuri ubu ufite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu, anavuga ko byamuteye agahinda kenshi nk’umubyeyi kubona hari aho abana barara bishwe n’inzara, agira ati “Ku bwanjye, kubona ifunguro biri mu burenganzira bwa muntu, kumenya rero ko hari icyo nshobora gukora mu gufasha aba bana, ni iby’agaciro gakomeye kuri njye”.

Mu Rwanda kandi yasuye kimwe mu bigo by’amashuri, aho abana bakora urugendo rw’ibirometero birenga bitatu n’amaguru, atari impamvu zo kwiga gusa, ahubwo ko ari naho honyine baba bizeye kubona ifunguro rimwe rukumbi ry’umunsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages