Nyuma yo gusenda Kenneth Muyisa wari uherutse kumutangaho inkwano, undi yahise afata icyemezo cyo gushaka undi mugore umuhoza amarira ndetse akamwibagiza ibihe yagiranye na Cindy.
Jackie wahoze muri Obessions kuri ubu ni we wegukanyane umutima wa Kenneth Muyisa ndetse bikaba bivugwa ko bafitanye imishinga irambye.
Nk’uko Xclusive UG yabitangaje, Kenneth Muyisa aherutse kugaragara yasohokanye na Jackie O bagirana ibihe byiza ndetse baza no gusomana byimbitse mu ruhame.
Uretse ibimenyetso by’urukundo bimaze iminsi bibaranga, biravugwa ko Jackie ashobora kuba umuyobozi mukuru w’akabari gashya Kenneth aherutse gushinga ndetse ngo birashoboka ko yakegukana.
Kenneth Muyisa akomeje kurangwa no kujarajara mu bagore dore ko mbere yo gukundana na Cindy yari yatandukanye n’umugore we bari bafitanye umwana.
Cindy na we ntiyorohewe kuko ari gushaka uburyo yakongera gusubirana na Mario wahoze ari umugabo nyuma bagatandukana.
Kenneth Muyisa atandukanye na Cindy Sanyu nyuma yo kwerekanwa mu muryango we ndetse agatanga n’inkwano.


















TANGA IGITEKEREZO