Nyuma y’amezi make Cindy Sanyu atandukanye burundu n’uwahoze ari umugabo we, Umutaliyani Mario, yasabwe n’undi mugabo usanzwe ufite umugore n’umwana.
Kenny Muyiisa umukunzi mushya wa Cindy, asabye uyu muhanzi nyuma y’igihe bavugwaho ko bakundana benshi bakabyita ibihuha. Mu minsi mike ishize, Cindy yagiye ashyira kuri Facebook amafoto ye ari kumwe na Ken bishimanye.
Nk’uko Chimpreorts yabitangaje, Kenny yasabye Cindy asanzwe afite undi mugore witwa Phina Mugerwa banabyaranye umuhungu.
Ku munsi w’ejo nibwo Kenny Muyiisa aherekejwe n’inshuti ze za hafi bagiye mu muryango wa Cindy gusaba umugeni mbere y’uko barushinga nk’uko bisanzwe bigenda mu muco wa Uganda.
Inshuti za hafi Cindy, zatangarije iki kinyamakuru ko abo mu muryango w’uyu muhanzi n’abo bafitanye isano ya hafi ngo nibo bari bahari gusa. Amafunguro bariye yari yateguwe na Cindy.



















TANGA IGITEKEREZO