00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cindy yasabwe bwa kabiri

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 September 2014 saa 12:06
Yasuwe :

Nyuma y’amezi make Cindy Sanyu atandukanye burundu n’uwahoze ari umugabo we, Umutaliyani Mario, yasabwe n’undi mugabo usanzwe ufite umugore n’umwana.
Kenny Muyiisa umukunzi mushya wa Cindy, asabye uyu muhanzi nyuma y’igihe bavugwaho ko bakundana benshi bakabyita ibihuha. Mu minsi mike ishize, Cindy yagiye ashyira kuri Facebook amafoto ye ari kumwe na Ken bishimanye.
Nk’uko Chimpreorts yabitangaje, Kenny yasabye Cindy asanzwe afite undi mugore witwa Phina Mugerwa banabyaranye umuhungu. (…)

Nyuma y’amezi make Cindy Sanyu atandukanye burundu n’uwahoze ari umugabo we, Umutaliyani Mario, yasabwe n’undi mugabo usanzwe ufite umugore n’umwana.

Kenny Muyiisa umukunzi mushya wa Cindy, asabye uyu muhanzi nyuma y’igihe bavugwaho ko bakundana benshi bakabyita ibihuha. Mu minsi mike ishize, Cindy yagiye ashyira kuri Facebook amafoto ye ari kumwe na Ken bishimanye.

Cindy na Kenny, umukunzi mushya bitegura kurushinga. Hano ni ku munsi wo gusaba

Nk’uko Chimpreorts yabitangaje, Kenny yasabye Cindy asanzwe afite undi mugore witwa Phina Mugerwa banabyaranye umuhungu.

Cindy n'abavandimwe

Ku munsi w’ejo nibwo Kenny Muyiisa aherekejwe n’inshuti ze za hafi bagiye mu muryango wa Cindy gusaba umugeni mbere y’uko barushinga nk’uko bisanzwe bigenda mu muco wa Uganda.

Cindy ni we wateguye amafunguro bariye

Inshuti za hafi Cindy, zatangarije iki kinyamakuru ko abo mu muryango w’uyu muhanzi n’abo bafitanye isano ya hafi ngo nibo bari bahari gusa. Amafunguro bariye yari yateguwe na Cindy.

Kenny na Cindy bamaze iminsi basohokana. Uyu mwana ni uwo Cindy yabyaranye na Mario

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages