Umuhanzikazi Cindy Cinderella yatsinzwe urubanza ndetse ategekwa guhita atanga umwana w’imfura ye ari na we yari amaze iminsi aburana na Mario Brunnet umutaliyani wahoze ari umugabo we
Kuva mu ntangiriro za 2014 Cindy na Mario Brunnet bawutangiye buri wese yongeye kuba ingaragu kubera ibibazo bagiranye bagatandukana. Mu minsi mike ishize Cindy na Mario wahoze ari umugabo we bateranye amagambo uyu mutaliyani ashaka kwiba umwana babyaranye gusa uyu muhanzikazi yamubereye ibamba.
Mario Brunnet amaze kubona ko atazapfa kwegukana uyu mwana witwa Amani yabyaranye na Cindy, yahisemo kugana mu nkiko ngo hamenyekane ukwiriye kumutwara.
Mu rukiko, Mario Brunnet yasobanuye ko ashaka gutwara uyu mwana we akamwirerera dore ko yashinjaga Cindy kuba umubyeyi gito kandi w’umusinzi wafataga nabi uyu mwana kuburyo byamubabazaga. Ngo yafashe umwanzuro wo kumwiba ngo amujyane mu Butaliyani mu ibanga kubera ko yari arambiwe kumubona afashwe nabi na Cindy nyamara we afite ubushobozi bwo kumwitaho.
Kuwa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2014, urukiko rwo mu mujyi wa Kampala rwaburanishaga uru rubanza nk’uko ikinyamakuru UP cyabitangaje, rwanzuye ko Cindy atsinzwe ndetse adakwiriye kugira imitungo agabana na Mario nk’uko yari yabyifuje mu rukiko.
Amaze gutsindwa, Cindy yahise ategekwa gutanga uyu mwana nta mananiza.
Mu kwezi gushize Cindy yagiye gushinganisha uyu mwana muri Polisi kugira ngo naramuka aburiwe irengero Mario azamubazwe dore ko yashakaga kumujyana mu Butaliyani amwibye .
Ikinyamakuru Redpepper giherutse gutangaza ko Cindy Sanyu na Mario, bagiye bagaragara kenshi kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala, mbere yo kujyana iki kibazo mu rukiko, kubera umwiryane n’intonganya zahoraga hagati yabo bamaze gutandukana.
Mu mezi make ashize, Cindy amaze gutandukana na Mario, yahise abona umukunzi mushya witwa Kenneth, icyo gihe nibwo hahise hatangira impaka ndende zo kumenya ukwiye kugumana uyu mukobwa babyaranye ufite imyaka itandatu.
Uyu muhanzikazi yatandukanye na Mario bamaze imyaka 10 bakundana. Uyu mugabo mushya Cindy akundana na we ngo yaba yaramutwaye undi mugore witwa Phina Mugerwa.



















TANGA IGITEKEREZO