Cindy Sanyu yahoze aririmba mu itsinda ryubatse amateka muri Uganda rya Blue 3, yari arihuriyemo na Jackie Chandiru ndetse na Lilian Mbabazi ukomoka mu Rwanda.
Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndi Mukodo”, « Dat Dat », « Sample Dat », «Ndi Mukodo », « Ayokyayokya » n’izindi.
Mu gitondo cyo kuri uyuwa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017 Cindy yashyize kuri Facebook ifoto imugaragaza yambaye ubusa igice cyo hejuru, yanze kwerekana amabere ye maze ayahisha akoresheje ibiganza gusa.
Mu bavuze kuri iyi foto ya Cindy Sanyu higanjemo abamunenze bavuga ko ‘bidakwiye kubona umubyeyi w’Umunyafurika yiyambika ubusa’, abandi bakamubaza ‘icyo azabwira Imana ku munsi w’urubanza’.

Cindy Sanyu asohoye iyi foto nyuma y’uko mu myaka yashize ikinyamakuru Red Pepper cyashyize hanze amafoto y’uyu mugore yambaye ubusa, aya yafashwe n’umwe mu bagabo bagiranye na we ibihe byiza mu rukundo.
Cindy aheruka kuza mu Mujyi wa Kigali aho yakoreye igitaramo yishimirwa mu buryo bukomeye kubera ubuhanga bwe, yaririmbiye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016.







Ibitekerezo 0