Cindy Sanyu yirukanye mu nzu Kenneth Muyisa nyuma y’amezi atatu ashize amweretse umuryango nk’umugabo bagombaga kuzabana akaramata undi na we akemera agatanga inkwano bamusabye.
Cindy yakundanye na Kenneth amwambuye undi mugore witwa Phinah Mugerwa bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Sandton.
Nk’uko New Vision yabitangaje, byari ibihe bigoye kuri Phinah kuba yabona asangiye umugabo n’undi mugore gusa yaje kuvanamo ake karenge maze abaha rugari gusa ntibarambanye dore ko Cindy yafashe umwanzuro wo gusenda uyu mugabo.
Cindy na Kenneth babanaga mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore kuko bari bageze kure imishinga yo kuzarushinga. Uyu muhanzi yaje kumwihinduka maze amusaba ko yamusohokera mu nzu dore ko inzu babanagamo ari iya Cindy.
Phinah wahoze ari umugore wa Kenneth yavuze ko ari kenshi yagiriye inama umugabo we ku cyamuteza imbere akareka kwirukanka mu bandi bagore ariko ntamwumve none yisamye yasandaye.
Yagize ati, “Namugiriye inama yo kubaka inzu kuko nubwo afite amafaranga nta kintu na kimwe atunze muri Uganda. Nabimubwiye kenshi, musaba kureka gukururuna n’abandi bagore ntiyanyumva”.
Yakomeje avuga ko Kenneth yitwaye nk’abana ndetse agasesagura amafaranga ku bintu bitamufitiye inyungu.
Yashimangiye ko nta wundi mubano yifuza kugirana n’uyu mugabo kuko ubu yatangiye ubuzima bushya kandi afite amahoro gusa kuri we ,Kenneth azahorana icyubahiro cy’uko ari se w’umwana we.
Biravugwa ko Cindy yasenze Kenneth Muyisa nyuma yo kumucucura imitungo ye ndetse ngo ko uyu mugabo ari mu bihe bikomeye by’ubukene.
Cindy yirukanye uyu mugabo bari bemeranyije kubana nyuma yo gutandukana na Mario bari bafitanye umwana ndetse nawe bafite imishinga yo kuzarushinga.


















TANGA IGITEKEREZO