00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Corneille yavuze ko umugore we Sofia yamufashije kwiyakira

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 13 October 2013 saa 06:29
Yasuwe :

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Corneille Nyungura, ufite inkomoko mu Rwanda, yagiranye na televiziyo yo muri Canada yitwa TVA (Télévision Canadien Privé), yavuze ko hamwe na Sofia de Medeiros ubuzima bwe bwarushijeho kumuryohera haba mu muziki akora ndetse no kongera kwakira amateka yanyuzemo.
Corneille, w’imyaka 36, wiboneye se na nyina bicwa, yabuze umuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye mu Rwanda. Yaje kujyanwa i Burayi ari naho yaje gukomereza ubuzima bwe. (…)

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Corneille Nyungura, ufite inkomoko mu Rwanda, yagiranye na televiziyo yo muri Canada yitwa TVA (Télévision Canadien Privé), yavuze ko hamwe na Sofia de Medeiros ubuzima bwe bwarushijeho kumuryohera haba mu muziki akora ndetse no kongera kwakira amateka yanyuzemo.

Kuwa Kabiri tariki 19 Ugushyingo, Corneille azamurika Album nshya yise Entre Nord Et Sud

Corneille, w’imyaka 36, wiboneye se na nyina bicwa, yabuze umuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye mu Rwanda. Yaje kujyanwa i Burayi ari naho yaje gukomereza ubuzima bwe.

Corneille, yakunze kujya aririmba amagambo akarishye, yumvikanisha ko yasaga n’uwari warazinutswe ibintu bimwe na bimwe mu buzima. Muri zimwe mu ndirimbo ze, hari aho aririmba agira ati "Nanga Noheli n’indi minsi mikuru yose ihuza imiryango".

Muri iki kiganiro cyanyuze kuri TVA kuwa Kane, Corneille yatangaje ko mu bukwe bwe, umugore we Sofia yamutunguye amwicaza ku meza yari ateguye hariho imyanya ibiri avuga ko yari iyo kwibuka se na nyina, bagombaga kuba bari muri ubwo bukwe.

Yagize ati “Sofia yasabye abantu bari bitabiriye ubukwe ko bakwegera ayo meza kandi ko bakwibuka igice kimwe cy’umuryango wacu kitari kiri aho; njye sinari kubitekereza kuko byari kure, ariko we yarabikoze kandi atuma mu mitima yacu tubazirikana”.

Corneille avuga ko kubyarana na Sofia byatumye arushaho kubona ishusho y’ababyeyi yabuze, kuko aba bana [urugero nk’uwitwa Merik] bafite ishusho y’ababyeyi na bashiki be yabuze.

Muri iki kiganiro kandi Corneille yatangaje ko yashimishijwe cyane no kuba nyuma y’imyaka ibiri agiye kumurika Album nshya ya gatandatu yise “Entre Nord Et Sud” izasohoka tariki ya 19 Ugushyingo 2013. Yagize “Hashize igihe ntasohora Album aha, abantu bakomezaga kumbaza niba ngikora umuziki”.

Corneille Nyungura nawe yaje guhita asubiza agira ati “Navuze ibyo mu gihe cy’umubabaro utagira ingano ariko ukuri ni uko u Rwanda ari igihugu cy’ababyeyi, ndagikumbura, kandi nzagaruka, biranditse.”

Reba ikiganiro kirambuye Corneille yagiranye na TVA:

Indirimbo zizaba zigize Album Entre Nord Et Sud:

  • 01 Les sommets de nos vies
  • 02 Ego (feat. Youssoupha)
  • 03 Notre année
  • 04 Toujours là
  • 05 Fais-moi la paix
  • 06 J’en sais assez
  • 07 Interlude "À l’horizon"
  • 08 Tu mérites mieux (feat. Gage)
  • 09 Nostalgie (feat. Ice Prince)
  • 10 Un peu de leur courage
  • 11 Au bord du lac (feat. Nadja)
  • 12 Interlude "Coeur de guerrier"
  • 13 Le récit
  • 14 Sans raccourcis (feat. Kery James)
  • 15 Touché
  • 16 Beaux
  • 17 Le paradis

Umva indirimbo Corneille aririmbamo ukuzaza kwe i Kigali mu Rwanda:

Corneille yanditse kuri twitter ko ateganya kuzagaruka mu Rwanda
Corneille na se n'abavandimwe be
Corneille areba nyina mu maso
Mu bukwe bwa Corneille, uyu mugore we Sofia yaramutunguye atuma azirikana ku muryango we wishwe
Nyungura ari kumwe n'umugore we Sofia
Umunyamideli Sofia de Medeiros, umugore wa Corneille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages