Chris Brown umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’aho yari avuye mu gitaramo cyaberaga i Las Vegas ahatangwaga ibihembo bya Billboard Music Award 2013 yaje kohererezwa ubutumwa bugufi n’abantu atazi bavuga ko bagomba kumwica.
Uyu muhanzi rero hari hashize igihe kingana n’icyumweru atameza neza bitewe n’ubutumwa amaze iminsi yoherezwa kuri Telefone bumuteguza urupfu gusa bukaba buturuka ku bantu atazi.
Inkuru dukesha Bongo5 iravuga ko umucamanza wa Chris Brown “Mark Geragos”, avuga ko yitabye Telefone zitandukanye kandi ku bantu batazwi batera ubwoba ko bagiye kwica Chris Brown, nyuma y’iryo tera bwoba Goragos yahisemo kubibenyesha ubuyobozi bwa Polisi yo muri Los Angeles aho ikomeje gukora iperereza.
Mu minsi yavuba aha Chris Brown yagiranye ikibazo n’abaturanyi be bitewe n’uko batishimiye ibishushanyo bishushanyije ku nzu ya chri s Brown iri “HOLLYWOOD Hills”, bavuga ko hari abana bato batakinyura iyo nzira bitewe n’ibyo bishushanyo bigaragara ko biteye ubwoba ndetse ibi nabyo bikaba biri gucyekwa ko byaba aribyo nyirabayazana.



















TANGA IGITEKEREZO