Umuhanzi Oladapo Daniel uzwi cyane nka D’Banj yashyize ahagaragara imishinga ye ikomeye yo gufungura ishami rya Headphones za Beats Electronics muri Afurika mu rwego rwo korohereza Abanyafurika kuzibona.
Nk’uko Nigeria Films yabitangaje, uyu muhanzi wo muri Nigeria usanzwe ukora ubucuruzi agiye gufungura iri shami muri Afurika nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2014 yagizwe ambasaderi wa Beats muri Afurika.
Izi Headphones za Beats Electronics zakozwe n’umuraperi Dr. Dre afatanyije na Jimmy Lovine mu mwaka wa 2008, zaje kugurwa n’uruganda rwa Apple ku itariki ya 28 Gicurasi 2014 ihabwa ububasha bwo kuzikora no kuzigurisha.
D’Banj yifuje gufungura iri shami rizaherekezwa n’ibindi bikorwa bijyanye na muzika ye dore ko muri uyu mwaka azizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
Mu mishinga azerekana yizihiza isabukuru y’imyaka 10 mu muziki, D’Banj azashyira hanze album ebyiri icyarimwe.
Iyi mishinga iziyongeraho ikiganiro mpamo(reality show) yise Adventures of D’Banj ndetse na Koko Mansion isanzwe ica kuri HiTV yo izaba igeze ku gice cya kabiri.
D’Banj ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, yakunzwe mu Rwanda cyane cyane ahagana mu mwaka wa 2010 mu ndirimbo Fall in love . Yageze mu Rwanda ndetse muri 2010 ubwo yari aje mu gitaramo cya Jungle Party cyabereye i Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO