David Peel yatangiye kumenyekana mu muziki mu 1968, akorana n’uwitwa Harold Black, Billy Joe White, George Cori na Larry Adam mu itsinda ryacurangaga Rock ryitwa The Lower East Side Band.
Umwe mu nshuti magara z’uyu muhanzi witwa Jeff S. Levy bari baziranye kuva mu myaka 40 ishize, yabwiye ikinyamakuru Billboard ko Peel yitabye Imana ku wa Kane w’iki Cyumweru. Yafashwe n’umutima ku itariki 31 Werurwe 2017, ajyanwa mu bitaro bya V.A mu Mujyi wa Manhattan nyuma yo kubwira umuhanzi w’inshuti ye witwa Joff Wilson ko yumva ubuzima bwe budahagaze neza.
Akigezwa mu bitaro yakomeje kuremba cyane, afatwa n’umutima bya hato na hato kugeza yitabye Imana ku wa 6 Mata 2017.
Mu mateka ye mu muziki, yanyuze mu nzu zitnganya umuziki zirimo Elektra Records, Orange Records na Apple Records yashinzwe n’itsinda The Beatles ryakanyujijeho bigatinda mu muziki wa Rock na Pop. Icyo gihe mu 1972 yasohoye album yitwa ‘The Pope Smokes Dope’ biteza impagarara kubera inyito yayo.
David Peel yaririmbye kuri album zirimo iyitwa ‘The American Revolution’ yari ikubiyeho indirimbo zivuga impinduramatwara yifuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ‘Have a Marijuana’ yari ikubiyeho indirimbo zasabaga ko abantu bakomorerwa ku ihingwa ry’icyo kiyobyabwenge n’izindi zavugaga ku gaciro k’umugore mu bandi.
Uyu muhanzi yari n’inshuti y’akadasohoka y’umuririmbyi w’ikirangirire mu njyana ya Rock, John Lennon, wishwe arashwe mu 1980. David Peel ntiyigeze umugore cyangwa umwana.



















TANGA IGITEKEREZO