{David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki wa Nigeria yatangaje ko abona mu byamamare byo mu gihugu cye ari we ufite ubushobozi bwo kuba yayobora Nigeria.}
Mu kiganiro cya MTV Base Choose or lose uyu muhanzi yabajijwe icyamamare mu gihugu cye abona gifite ubushobozi bwo kuyobora Nigeria asubiza atajijinganya ko nta wundi wabibasha uretse we.
Yagize ati, “Ntekereza ko mbifite ubushobozi buhagije kuba naba Perezida,ni njyewe rwose. Ndashaka kuba Perezida”.
Uyu musore uvuga ko yiteguye kuba yayobora iki gihugu yabajijwe ibyo yakora ahawe amahirwe yo kuyobora Nigeria umunsi umwe maze avuga ko yabanza kwita ku kunoza isuku.

Ati, “Nabanza gusana imihanda yangiritse, nkazamura ubukungu, nkakora n’ibindi bintu bitandukanye nashobora gukora mu munsi umwe”.
Davido yakomeje akangurira urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere igihugu, kwita ku bidukikije ndetse n’isuku muri rusange.
Davido akomoka mu muryango waturutsemo bamwe mu banyepolitiki bakomeye bikaba bitatunguranye cyane kuba yagaragaza inzozi ze mu buyobozi. Hari undi muhanzi nyakwigendera DaGrin na we yigeze gutangaza ko afite inzozi zo kuzaba Perezida wa Nigeria gusa yapfuye atabigezeho.

Ibitekerezo 0