Davido ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Aye ategerejwe mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2014.
Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwa instagram amaze gutangaza ko ari buzane n’umuhanzi mugenzi we witwa Deekay ndetse bakaba biteguye urugendo.
Deekay, umwe mu bahanzi bakizamuka muri Nigeria ariko bakomeye akaba anafashwa na Davido, ni we bari bugerane i Kigali. Aba bombi n’itsinda ribaherekeje, baraba bari kumwe na manager wa Davido.
Uyu muhanzi uri buzane na Davido na we amaze kwandika kuri instagram agira ati, “Yeaaaaaaahhhhh….BET 2014 Best African Act agarutse mu rugo…Ariko ntabwo ari buhatinde…Urugendo rurakomeje. Rwanda, turaje kubereka ibyo tuzi…Turazana na manager w’umwaka Kamal Ajiboye”
Deekay ni umuhanzi ukizamuka muri Nigeria akaba akomoka muri Ghana, mbere yari azwi ku izina rya Arlaylay a.k.a Lil Jah. Mu mwaka wa 2009 nibwo yakoze indirimbo ya mbere yitwa ‘Gimme Ur Love’
Davido amaze kubona ko uyu muhanzi afite impano , yiyemeje kumufasha ndetse bakaba bajyana mu bitaramo yitabira haba muri Nigeria no hanze. Yakoranye indirimbo na Davido bayita ‘High Fever’
REBA IYI NDIRIMBO YA DEEKAY NA DAVIDO:



















TANGA IGITEKEREZO