00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yanikiye Abanyafurika bose muri BET Awards 2014

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 June 2014 saa 10:43
Yasuwe :

Umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Nigeria ari nacyo gihugu cye, ni we wegukanye igihembo cya Best Internationa Act ku Mugabane wa Afurika mu bihembo bya BET 2014.
Davido atwaye iki gihembo yari ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nka Davido(Nigeria) , Diamond Platinumz (Tanzania) , Mafikizolo (South Africa) , Sarkodie (Ghana) , Tiwa Savage (Nigeria) na Toofan (Togo).
Uyu muhanzi wakunzwe cyane kubera indirimbo Skelewu, (…)

Umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Nigeria ari nacyo gihugu cye, ni we wegukanye igihembo cya Best Internationa Act ku Mugabane wa Afurika mu bihembo bya BET 2014.

Davido atwaye iki gihembo yari ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nka Davido(Nigeria) , Diamond Platinumz (Tanzania) , Mafikizolo (South Africa) , Sarkodie (Ghana) , Tiwa Savage (Nigeria) na Toofan (Togo).

Uyu muhanzi wakunzwe cyane kubera indirimbo Skelewu, atwaye iki gihembo nyuma y’iminsi mike cyane abaye umuhanzi w’umwaka muri Afurika mu bihembo bya MTV MAMA 2014 byatangiwe muri Afurika y’Epfo.

Atwaye iki gihembo gikomeye cyane ku rwego rw’Isi, mu gihe yitegura kuza gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku munsi wo Kwibohora tariki ya 04 Nyakanga 2014.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya BET uri kuba muri iri joro ryo ku itariki ya 29 Kamena 2014 mu mujyi wa Los Angeles’ ahitwa Nokia Theatre L.A. Ubusanzwe uba mu byiciro bitandukanye dore ko ibirori byatangiye ku isaha ya saa mbili z’ijoro ariko kugeza ubu gutanga ibihembo no gutarama biracyakomeza.

Turabagezaho inkuru irambuye ikubiyemo abatsinze bose……

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages