00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yarahiye kutazongera gutaramira muri Uganda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 December 2014 saa 03:53
Yasuwe :

Davido ntazongera gutaramira abakunzi be bo muri Uganda ukundi nyuma y’uruhurirane rw’ibibazo yahuye nabyo mu gitaramo aherutse kuhakorera mu ntangiriro z’Ukuboza 2014.
Ikinyamakuru Bigeye gifite amakuru avuga ko nubwo Davido yishimiye uburyo abakunzi be bamwakiriye ndetse n’imikoranire yagiranye n’abahanzi bo muri iki gihugu yavuze ko uwateguye iki gitaramo yamutengushye bikomeye akaba yafashe umwanzuro wo kutazongera kuririmbira muri Uganda. Davido ngo yavuze ko byose byishwe n’uburyo (…)

Davido ntazongera gutaramira abakunzi be bo muri Uganda ukundi nyuma y’uruhurirane rw’ibibazo yahuye nabyo mu gitaramo aherutse kuhakorera mu ntangiriro z’Ukuboza 2014.

Ikinyamakuru Bigeye gifite amakuru avuga ko nubwo Davido yishimiye uburyo abakunzi be bamwakiriye ndetse n’imikoranire yagiranye n’abahanzi bo muri iki gihugu yavuze ko uwateguye iki gitaramo yamutengushye bikomeye akaba yafashe umwanzuro wo kutazongera kuririmbira muri Uganda.

Davido ngo yavuze ko byose byishwe n’uburyo ibyuma byavugaga mu gitaramo, bikurikirwa n’ahantu bamuraje atigeze yishimira na gatoya.

Icyamubabaje kurushaho ni uko ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe asubira muri Nigeria yatunguwe no kubona abantu bamufashe bakamusaba kwishyura amafaranga y’aho yaraye nyuma y’uko uwateguye igitaramo atabashije kuyishyura yose.

Davido arahiye kutazongera gusubira muri Uganda nyuma y’igitaramo yahakoreye ku itariki ya 6 Ukuboza 2014 cyari cyateguwe na Cee Cee Entertainment.

Uyu musore umaze kubaka izina rikomeye ku Mugabane wa Afurika yagiye akorana indirimbo n’abahanzi nka Diamond, Mafikizolo, Akon n’abandi benshi. Ubwo aheruka muri Uganda yakoranye indirimbo na Pallaso murumuna wa Chameleone.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages