00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yemera Jay Polly nk’umuraperi ukomeye mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 July 2014 saa 11:13
Yasuwe :

Davido uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora, mu kiganiro yagiranye na Flash fm yavuze ko yemera Jay Polly nk’umuraperi ukomeye mu Rwanda.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Flash, Davido yabajijwe niba asanzwe azi umuziki nyarwanda cyangwa hari indirimbo z’abahanzi nyarwanda azi, avuga ko atawuzi ndetse atawukurikirana gusa ngo hari umuhanzi umwe yumvise w’umuhanga mu gihe gito yamaze mu Rwanda.
Abajijwe izina ry’uwo muhanzi nyarwanda yemera (…)

Davido uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora, mu kiganiro yagiranye na Flash fm yavuze ko yemera Jay Polly nk’umuraperi ukomeye mu Rwanda.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Flash, Davido yabajijwe niba asanzwe azi umuziki nyarwanda cyangwa hari indirimbo z’abahanzi nyarwanda azi, avuga ko atawuzi ndetse atawukurikirana gusa ngo hari umuhanzi umwe yumvise w’umuhanga mu gihe gito yamaze mu Rwanda.

Abajijwe izina ry’uwo muhanzi nyarwanda yemera nk’umuhanga, Davido yavuze ko ari Jay Polly ndetse ashimangira ko uyu muraperi ari umuhanga cyane.

Jay Polly waririmbye mbere ya Davido, yashimishije abafana mu buryo bukomeye ndetse akaba yaraje ku isonga ry’abahanzi bashimishije bari baje muri iki gitaramo dore ko ubwo yaririmbaga Stade yose yari yahagurutse ibyinana na we.

REBA IGITARAMO DAVIDO YAKOREYE I KIGALI:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages