00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Desire Luzinda washyize ku karubanda ubwambure bwe atewe inkeke n’agatsiko gashaka kumwica

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 November 2014 saa 01:09
Yasuwe :

Umuhanzi Desire Luzinda wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda yeruriye Polisi ko impamvu nyamukuru yamuteye kumara ibyumweru bigera kuri bitatu yihishe ngo yatinyaga agatsiko k’abicanyi gashaka kumwivugana.
Nk’uko XclusiveUG ibitangaje, Desire Luzinda yabwiye Polisi ya Uganda ko ahangayikijijwe n’umutekano we aho ashinja Franklin bahoze bakundana ko yamushyiriyeho agatsiko k’insoresore kugira ngo bamwivugane. Desire Luzinda yagejeje izi mpungenge ze kuri (…)

Umuhanzi Desire Luzinda wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda yeruriye Polisi ko impamvu nyamukuru yamuteye kumara ibyumweru bigera kuri bitatu yihishe ngo yatinyaga agatsiko k’abicanyi gashaka kumwivugana.

Nk’uko XclusiveUG ibitangaje, Desire Luzinda yabwiye Polisi ya Uganda ko ahangayikijijwe n’umutekano we aho ashinja Franklin bahoze bakundana ko yamushyiriyeho agatsiko k’insoresore kugira ngo bamwivugane.

Desire Luzinda yagejeje izi mpungenge ze kuri Polisi y’igihugu mu ijoro ryakeye ryo kuwa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014 asaba kumwongerera uburinzi anashinganisha ubuzima bwe mu buyobozi avuga ko akeneye ko umutekano we ukazwa mu buryo bukomeye.

Yagize ati, «Ndishinganisha muri Polisi kuko ubuzima bwanjye buri mu kaga, Franklin ari kumpiga bukware ndetse yashyizeho agatsiko k’abantu babagizi ba nabi bagomba kumvutsa ubuzima »

Desire Luzinda yabwiye Polisi ko uyu musore Flanklin wo muri Nigeria bahoze bakundana ari umugome, ngo asanzwe anywa ibiyobyabwenge byinshi bityo akaba asanga amubonye urwaho ashobora kumwivugana. Desire kandi yongeye kubwira Polisi ko amafoto ye yambaye ubusa yashyizwe hanze n’uyu musore akaba yahise asaba ko bamuta muri yombi.

Ms Polly Namaye wungirije Umuvugizi wa Polisi , yahumurije uyu muhanzi ndetse amwizeza ko hagiye kongerwa imbaraga mu gushaka Franklin dore ko uretse gushyira ku karubanda amafoto ya Desire yambaye ubusa akurikiranweho gutunga impapuro mpimbano z’inzira.

Yagize ati « Kuba warishyikirije ubutabera ni igikorwa cya kigabo wakoze. Ubu umutekano wawe ugiye kongerwa ntakizawuhungabanya, tugiye kongera imbaraga n’ubufatanya na Nigeria ku buryo Franklin atabwa muri yombi.»


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages