00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Desire Luzinda wifotoje yambaye ubusa ashobora gutabwa muri yombi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 January 2015 saa 10:25
Yasuwe :

Umuhanzi umaze kubaka izina muri Uganda kubera ahanini amafoto ye yagiye hanze yambaye ubusa mu mpera z’umwaka wa 2014, yongeye kujya mu bibazo bikomeye bishobora gutuma atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Ebyama’, yari amaze amezi agera kuri abiri atatu akurikiranywe na Polisi ya Uganda, aho yahatwaga ibibazo n’Ubugenzacyanzacyaha ku mafoto ye yambaye ubusa yacicikanye kuri Internet ndetse bigateza ikibazo.
Mbere gato na nyuma y’iminsi mikuru ya (…)

Mbere gato na nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, uyu mukobwa yasaga n’utangiye kubona agahenge mu itangazamakuru no mu nzego zishinzwe umutekano, none ibibazo byongeye kubura aho umugabo witwa Jimmy ari kumwishyuza miliyoni 50 z’amashiringi ya Uganda.

Uyu Jimmy avuga ko izi miliyoni yazihaye uyu muhanzi basinyana amasezerano ko agomba kuzayamusubiza bitarenze Ukuboza 2014 undi arangije ntiyabyubahiriza nk’uko ChimpReports ibitangaza. Uyu mugabo yabwiye Desire Luzinda ko igikurikiyeho ari ukumujyana mu nkiko bagakizwa na Leta kuko kumwishyuza abona bisa n’ibimaze kunanirana.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Desire ashobora kuba yaranze kwishyura iJimmy ku bushake dore ko mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane, yakoraga ibitaramo bihenze gusa aho yakoreraga amashiringi 5,000,000 ku isaha.

Ngo hari irindi tsinda ry’abagabo b’abakire, bamuhaga miliyoni 15 z’amashiringi kugira ngo bagirane na we ibihe byiza mu ijoro rimwe gusa.

Icyaha amaze iminsi akurikiranyweho cyo kwambara ubusa ndetse amafoto ye akajya ku karubanda, nikimuhama ashobora kuzakatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages