Nyuma y’iminsi mike Diamond agejeje ku bafana be agahinda yatewe no kuba yarateye inda umukobwa bakundanaga yarangiza akayivanamo ubugira kabiri, undi yamwigaramye ndetse avuga ko uyu muhanzi nta bubasha afite bwo gutera inda.
Mu cyumweru gishize Diamond yaganiriye na Global TV bamubaza ku buzima bwe bw’urukundo n’impamvu akunda guhinduranya abakobwa cyane. Bageze ku ngingo yo kuba uyu muhanzi nta mwana aribaruka, yahise asubiza ahagaze bwuma ko hari abakobwa yagiye atera inda ariko ntibishake kubyara bityo bakazivanamo ku bushake.
Abajijwe amazina y’abo yagiye akundana na bo yabatera inda bakazivanamo, yahise avuga izina ry’umunyamakuru wa Radio E-FM, Penniel Mungilwa uzwi nka ‘Penny’. Diamond kandi ngo yigeze gutera inda Wema Sepetu nabwo ntiyamwemerera kuyitwita ayivanamo gusa aba bakobwa bombi bamwigaramye.
Diamond yagize ati « Nateye inda Penny , ku nshuro ya mbere ambwira ko atwite ntabwo nahise mbyemera kuko nahise musaba ko tujya kwa muganga kwipimisha. Tugezeyo twasanze atwite….narishimye muhemba imodoka uwo munsi. Naramubwiye nti ‘tuza uzambyarire umwana’ »
Uyu muhanzi ngo yatunguwe no kumva inkuru mbi ubwo Penny yamubwiraga ko inda yari atwite yavuyemo bitunguranye. Iyo nda imaze kuvamo Diamond ngo yamuteye indi nayo ayivanamo bityo bahita banatandukana.
Yagize ati « Hashize iminsi yambwiye inkuru mbi ….ooh yarambwiye ngo inda yavuyemo. Namubwiye ko dukwiye kwihangana kuko nta kundi byari kugenda. Namuteye indi nayo ayivanamo, njye na we twahise dutandukana »
Ku ruhande rwa Penny na Wema bashinjwa kuvanamo inda z’uyu muhanzi, bamuteye utwatsi bavuga ko ibyo yemeza ntaho bihuriye n’ukuri. Penny wakundanye na Diamond igihe kigera ku mezi icumi mu mwaka wa 2013, yavuze ko uyu muhanzi nta bushobozi afite bwo gutera inda nubwo we yemereye itangazamakuru ko yabikoze.
Penny yagize ati « Ntabwo ari ukuri. Diamond ni umugabo nk’abandi ariko nta bushobozi afite bwo gutera inda umukobwa, mumwibarize neza impamvu atabasha gutera inda »
Diamond uvugwaho kutagira ububasha bwo gutera inda, amaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo n’umuhwerwe w’Umunya-Uganda witwa Zari. Bavuzweho kuba mu rukundo nyuma y’iminsi mike yari ishize atandukanye na Wema Sepetu, wabaye umukunzi we igihe kirekire.
Mu mpera z’iki cyumweru Diamond ari i Burundi aho ku mugoroba wo kuri IKI Cyumweru agomba gukorera igitaramo mu Mujyi wa Bujumbura kuri Stade ya St. Augustin .



















TANGA IGITEKEREZO