Nubwo babanje kwigira nyoni nyinshi bavuga ko bafite imishinga ikomeye itandukanye n’ibyo abababona bakeka, gahunda zihuza Diamond na Zari zaba zifite aho zihurira n’urukundo.
Nyuma y’igihe bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko aba bombi bari mu rukundo, bagiye babihakana kenshi ndetse bakavuga ko ari imishinga y’ubucuruzi bafitanye ntaho bihuriye n’urukundo.
Mu birori Zari yateguye akabyita ‘All White Ciroc Party’, yatumiyemo Diamond bivugwa ko bari mu rukundo.
Nk’uko Matooker Republic ibitangaza, nubwo uyu mukobwa w’umuherwe yagiye yigira nyoni nyinshi akavuga ko ibye n’uyu musore ntaho bihuriye no gukundana, muri ‘All White Ciroc Party’ yagaragaje ko hari icyo umubano wabo bombi uhatse ubwo basomaniraga mu maso y’abafana.
Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane mu kabyiniro kitwa Guvnor, kahoze kazwi nka ‘Ange Noir’. Mu myaka 20 aka kabyiniro kamaze, ni ubwa mbere habereyemo igitaramo abantu bakaza ari uruvunganzoka kugeza ubwo abashinzwe umutekano bafashe umwanzuro wo gufunga imiryango babuza abari hanze kwinjira.
Diamond yasabye imbabazi abafana batabashije kwinjira ngo bishimane na we gusa abizeza ko azagaruka gukorera i Kampala ikindi gitaramo kinini.
Yagize ati “Dusabye imbabazi kandi tuzagaruka muri Uganda vuba turirimbane na buri wese. Reka nshimire Ciroc yatumye ibi byose biba. Ntabwo byari kubaho”
























TANGA IGITEKEREZO