00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yahaye nyina imodoka yaguze miliyoni zisaga 38

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 8 July 2014 saa 08:13
Yasuwe :

Kuwa Mbere Tariki ya 07 Nyakanga 2014 nibwo Sanura Kassim ’Sandra’, nyina wa Diamond, yizihije isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko. Mu birori byo kwishimira umunsi w’amavuko w’uyu mubyeyi, Diamond yamuhaye imodoka yaguzwe asaga miliyoni 38 z’amashiringi ya Tanzania.
Nasib Abdul ’Diamond Platnumz’ nubwo yari kure y’umubyeyi we, yamuhaye impano ikomeye ndetse ngo niyo ihenze kuruta izindi zose yagiye amuha mu myaka yatambutse. Iyi modoka Diamond yahaye umubyeyi we, yayimugejejeho binyuze kuri (…)

Kuwa Mbere Tariki ya 07 Nyakanga 2014 nibwo Sanura Kassim ’Sandra’, nyina wa Diamond, yizihije isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko. Mu birori byo kwishimira umunsi w’amavuko w’uyu mubyeyi, Diamond yamuhaye imodoka yaguzwe asaga miliyoni 38 z’amashiringi ya Tanzania.

Nasib Abdul ’Diamond Platnumz’ nubwo yari kure y’umubyeyi we, yamuhaye impano ikomeye ndetse ngo niyo ihenze kuruta izindi zose yagiye amuha mu myaka yatambutse.

Umutsima Diamond yahaye umubyeyi we, wari wanditseho ngo 'Nzi ko ndi kure ariko iminsi yose ndagukunda cyane..."

Iyi modoka Diamond yahaye umubyeyi we, yayimugejejeho binyuze kuri manager we witwa Babu Tale dore ko uyu muhanzi akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Los Angeles aho yagiye yitabiriye ibihembo bya BET Awards 2014.

Nyina wa Diamond bamushyikiriza iyi modoka hari abantu benshi barimo n'ibyamamare

Diamond yahaye uyu mubyeyi we imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Lexus New Model akaba yarayiguze amashiringi ya Tanzania agera kuri 38,100,000(uyashyize mu manyarwanda arakabakaba miliyoni 16)

Wema Sepetu yabafashije gutunganya amafunguro ya nimugoroba

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Sanura Kassim, nyina wa Dimaond, byabereye mu rugo rw’uyu muhanzi byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye muri Tanzania haba mu muziki na sinema.

Reba Mdogo Mdogo hano:

Kuri uyu munsi nibwo Diamond yanashyize hanze amashusho y’indirimbo ze ebyiri, iyitwa Mdogo Mdogo na Bum Bum yakoranye na Iyanya.

Reba Bum Bum Diamond yakoranye na Iyanya:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages