By’umwihariko, Papa Wemba yapfuye nyuma y’iminsi mike atangiye umushinga w’indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Iyi ndirimbo bayikoreye i Paris muri Werurwe 2016.
Papa Wemba na Diamond bakoze iyi ndirimbo bagamije gutanga ubutumwa bwo gushishikariza Abanyafurika kwiremamo icyizere no gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo. Iyi ndirimbo yashyizwe hanze nyuma gato y’urupfu rwa Papa Wemba ariko itarangiye neza.
Ubu Diamond yashyizeho video imugaragaza ari mu bihe byiza na Papa Wemba muri Studio ubwo bahurira mu Mujyi wa Paris. Muri aya mashusho Papa Wemba avuga kuri uyu mushinga akanavuga ko yahisemo gukorana na Diamond kubera umwihariko afite mu muziki.
Papa Wemba agira ati “Nemera ko uyu munsi Afurika igomba kwigira ubwayo, nkatwe twatangiye mu myaka ya 1970 tubona ko uyu munsi turi abanyamahirwe kuko tukiri bazima, hari abakiri bato bahesha ishema umuziki wa Afurika.”
Yongeraho ati “Kuba naremeye kurambura ikiganza ku bw’ibuye ry’agaciro, ni ukuvuga Diamant [Diamond], ni ukubera iryo reme […] Ni ukubera ukuntu ashimisha abantu, nizeye ko ubu bufatanye buzatuzamura hejuru cyane. Njye nazanye n’umutima wanjye wose, naje gukorana n’imbaraga zanjye zose kandi na Diamond yazanye umutima n’imbaraga ze zose. Umusaruro urahari, mwebwe muzumva indirimbo ubundi mushime.”
Papa Wemba yari amaze imyaka 50 akora umuziki. Yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka "Yo lele", "Wake Up", "Ye te oh", “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.
Urupfu rwe rwasigiye benshi agahinda uhereye ku muryango we, abafana, igihugu cye n’abahanzi yaririmbanye na bo.
Mu minsi yabanjirije urupfu rwe ngo Papa Wemba yari yatangarije umunyamakuru wa RFI witwa Claudy Siar ko yifuza kuzapfira ku rubyiniro nka Molière. Isengesho rye Imana yaryumvise muri Mata 2016 apfira imbere y’abafana mu Mujyi wa Abidjan.


















TANGA IGITEKEREZO