00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yakajije umutekano w’umukunzi we mushya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 December 2018 saa 11:42
Yasuwe :

Diamond Platnumz yashakiye umukunzi we umurinzi uzajya umukurikirana ahantu hose agiye ndetse ubu benshi mu bari basanzwe ari inshuti ze ntibemerewe kumwegera.

Hashize ibyumweru bibiri Diamond atangaje byeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Tanasha Donna w’umunyamakurukazi kuri NRG Radio muri Kenya.

Ubu nyuma yo kwigaragaza k’urukundo rw’aba bombi bamwe mu nshuti z’uyu mukobwa batangiye gutungurwa n’uburyo asigaye yitwara burimo no kuba nta n’umwe ucyemerewe gupfa kumwegera.

Uyu mukobwa wari usanzwe agaragara mu ruhame nta murinzi afite kuri uyu wa Gatanu yagaragaye mu kabyiniro k’i Nairobi kitwa Kiza Lounge ari kumwe n’umurinzi wamuhozagaho ijisho umunota ku wundi.

Nta muntu n’umwe wari wemerewe kwegera uyu mukobwa ndetse no kuba yafata amafoto ye. Uyu mukobwa yari yicaranye n’inshuti ze eshatu ndetse n’umurinzi wari uri kumuhozaho ijisho buri kanya.

Iyo inshuti ze zajyaga kubyina cyangwa se mu bwiherero yasigaraga areba muri telefoni kuko ntiyari yemerewe gupfa kuzikurikira.

Tanasha na Diamond bagaragaye bwa mbere mu ruhame ku wa Gatandatu w’icyumeru gishize kuri Jomo Kenyatta International Airport ubwo uyu muhanzi yari agiye gukorera igitaramo ahitwa Thika.

Diamond aherutse gutangaza ako azakora ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019 n’uyu mukunzi we mushya, ku munsi w’abakundana. Itariki nk’iyi uyu mwaka ni wo munsi Zari bari babyaranye abana babiri yamubengeyeho.

Ku munsi w'abakundana mu 2019 nibwo Diamond azashyingiranwa n'uyu mukobwa
Tanasha watwaye umutima Diamond Platnumz
Diamond yashakiye umukunzi we mushya abarinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages