00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yakiriwe i Dar es Salaam nka Yezu i Yerusalemu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 July 2014 saa 09:27
Yasuwe :

Nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Diamond yagarutse mu gihugu cye cya Tanzania mu ijoro ryakeye maze akigeraku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Julius Nyerere asanga abafana bafite ibyapa bamutegereje.
Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu Tariki ya 11 Nyakanga 2014 nibwo Diamond yageze mu mujyi wa Dar Es Salaam avuye muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2014. Nubwo nta gihembo (…)

Nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Diamond yagarutse mu gihugu cye cya Tanzania mu ijoro ryakeye maze akigeraku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Julius Nyerere asanga abafana bafite ibyapa bamutegereje.

Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu Tariki ya 11 Nyakanga 2014 nibwo Diamond yageze mu mujyi wa Dar Es Salaam avuye muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2014.

Bamwe mu bafana bari bategereje Diamond

Nubwo nta gihembo yatahanye, abafana , abahanzi n’abavandimwe b’uyu muhanzi bamweretse ko bamufitiye urukundo rukomeye dore ko bari benshi cyane ku kibuga cy’indege banafite ibyapa byanditse ubutumwa bumwereka ko ari we ntwari yabo mu muziki.

Wema Sepetu ni umwe mu bari baje kwakira Diamond. Ibyapa byinshi byari bifite ubutumwa bugira buti, 'Diamond intwari yacu'

Abinyujije kuri Instagram, Diamond yavuze ko bimuteye kwiyongeramo imbaraga nyuma yo kubona uburyo abafana n’abantu bo mu muryango we bamushyigikiye, ndetse ashimangira ko nta hantu na hamwe haba heza kuruta ku ivuko.

Hari n'ibitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania
Diamond ahoberana na Wema Sepetu ku kibuga cy'indege

Ati, “Ibi nibyo nahuriye nabyo ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam…dah! Ni ukuri nk’uko babivuga, “Nta hantu heza nko mu rugo”…”

Hano ni igihe yinjiraga ahatangiwe ibihembo bya BET
Diamond yanitabiriye ibihembo bya MTV ntiyabasha kugira icyo abona

Diamond yageze muri Amerika mu mpera za Kamena 2014, yabonanye n’abahanzi bakomeye muri Amerika ndetse kugeza ubu ngo yatangiye urugendo rwo gukorana indirimbo na Trey Songz. Ni nyuma y’abandi bahanzi amaze gukorana nabo barimo: Iyanya, Mafikizolo, Davido n’abandi bamaze kubaka izina muri Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages