Nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Diamond yagarutse mu gihugu cye cya Tanzania mu ijoro ryakeye maze akigeraku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Julius Nyerere asanga abafana bafite ibyapa bamutegereje.
Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu Tariki ya 11 Nyakanga 2014 nibwo Diamond yageze mu mujyi wa Dar Es Salaam avuye muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2014.
Nubwo nta gihembo yatahanye, abafana , abahanzi n’abavandimwe b’uyu muhanzi bamweretse ko bamufitiye urukundo rukomeye dore ko bari benshi cyane ku kibuga cy’indege banafite ibyapa byanditse ubutumwa bumwereka ko ari we ntwari yabo mu muziki.
Abinyujije kuri Instagram, Diamond yavuze ko bimuteye kwiyongeramo imbaraga nyuma yo kubona uburyo abafana n’abantu bo mu muryango we bamushyigikiye, ndetse ashimangira ko nta hantu na hamwe haba heza kuruta ku ivuko.
Ati, “Ibi nibyo nahuriye nabyo ku kibuga cy’indege i Dar es Salaam…dah! Ni ukuri nk’uko babivuga, “Nta hantu heza nko mu rugo”…”
Diamond yageze muri Amerika mu mpera za Kamena 2014, yabonanye n’abahanzi bakomeye muri Amerika ndetse kugeza ubu ngo yatangiye urugendo rwo gukorana indirimbo na Trey Songz. Ni nyuma y’abandi bahanzi amaze gukorana nabo barimo: Iyanya, Mafikizolo, Davido n’abandi bamaze kubaka izina muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO