King Lawrence wahoze ari umugabo wa Zari Hassan, usigaye akundana na Diamond, yemeye guha uyu muhanzi amafaranga yose ashoboka ariko akemera kureka uyu mugore akita ku bana be batatu.
Uyu mugabo yemeye guhonga Diamond amadorali ya Amerika 40,000 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba 28,000,000) kugira ngo yemere kureka uyu mugore w’abana batatu. King Lawrence ahamya ko kuba Diamond akundana na Zari bituma atabona umwanya n’uburyo bwo kwita ku bana.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, King Lawrence akomeje kugenda yerekana agahinda aterwa no kuba Zari yirirwa agenda inyuma y’umusore arusha imyaka icyenda y’amavuko nyamara yagakwiye kubivamo akita ku muryango we.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, King Lawrence yavuze ko kuba Zari Hassan atita ku bana yabyaye ngo ni umugayo ukomeye.
Inkundura yo guterana amagambo hagati ya Zari na King Lawrence ije nyuma y’uko Zari yaherekeje Diamond aje gukorera ibitaramo i Kigali ku munsi w’amavuko w’umwana we.
Zari na we ntiyacecetse yasubije uyu mugabo amubwira ko atagakwiye kwitotombera ubuzima abayemo dore ko amufata nk’umurinzi w’abana be.
Zari yagize ati, “Iyo umuntu ari umushoferi, aba ashinzwe kwita ku bana ba nyirabuja ndetse akabajyana aho bashaka hose. Iyo atangiye kwitotombera inshingano ze biba byabaye umurengwe”.
Zari amaze kwandika aya magambo, King Lawrence yahise yandika kuri Facebook avuga ko yiyemeje guha Diamond amadorali 40,000 kugira ngo areke uyu mugore. Uyu mugabo yasabye Diamond kureka Zari abigiriye abana yabyaye kugira ngo abone uko abitaho.
Yagize ati, “Wibigirira njye, bigirire abana kuko bakeneye urukundo rwa nyina”.
Zari Hassan akundanye na Diamond nyuma yo gutandukana na King Lawrence ndetse na Ivan Ssemwanga babyaranye abahungu batatu Pinto, Didy na Quincy.



















TANGA IGITEKEREZO