Diamond yakanyujijeho mu rukundo na Wema mu 2012 baza gutandukana mu 2014, Diamond ahita atangira gukundana na Zari babanye mu nzu imwe bakanabyarana abana babiri gusa urukundo rwabo rukagera ku musozo mu ntangiro z’uyu mwaka.
Wema nyuma yo gutandukana na Diamond yabwo yahiriwe cyane mu rukundo kuko yakundanye na Idris Sultan uri mu bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania kubera ko yatwaye Big Brother Africa 2014, baza gutandukana uyu mukobwa akuyemo inda y’umwana yari amutwitiye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Wema Sepetu yagaragaje umukunzi we mushya.
Ku ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram aryamanye n’uyu musore mu buriri, yahise yandikaho amagambo agira ati “Umugabo wanjye w’ahazaza”.
Nyuma yo gushyira iyi foto kuri uru rubuga, Diamond nawe ntiyigeze azuyaza kuko yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko nawe yaba umugabo mwiza w’uyu mukobwa bigeze gukundana bigakomera.
Mu magambo yanditse yagize ati “Umugabo wawe w’ahazaza [ashyiraho udutangaro n’akamenyetso ko kwinginga] … Njye se simbikwiye?”
Amagambo ya Diamond Platnumz yakuruye impaka ndende mu bamukurikira bamwe bazana iby’umubano we na Hamissa Mobetto baherutse kubyarana.
Diamond ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu nkuru zo kwiruka mu bagore. Yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa benshi barimo Jokate Mwengelo, Wema Sepetu, Zari baherutse gutandukana n’abandi benshi.
Hari n’abavuga ko muri iyi minsi ahararanye bikomeye na Shaddy Boo uri mu bagore babica ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Anaherutse kumutumira nk’umushyitsi mukuru mu irushanwa ryari ryateguwe na Wasafi ryo kubyina indirimbo ye ‘Jibebe’.



















TANGA IGITEKEREZO