Diamond na Zari babanye badakoze ubukwe mu 2014, ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize uyu mugore atandukanye n’umuherwe Ivan Ssemwanga. Urukundo rwabo rwatangiye benshi barukemanga ndetse hari n’ibitangazamakuru bitatinyaga kwatura ko ‘ibyabo bitazaramba’.

Nyuma y’imyaka itatu Zari Hassan yiyunze kuri Diamond bagakora urugo rushya, hatangiye kuvugwa umwiryane no gucana inyuma mu rugo rwabo abandi bakabifata nk’umukino wateguwe barimo.

Mu minsi yakurikiye ishyingurwa rya Ivan Ssemwanga, Zari yakunze kugaragara ari mu bihe byiza na Williams Bugeme[umuvandimwe wa Ssemwanga]. Ibyabo byatangiye kunugwanugwamo urukundo kugeza ubwo Diamond ubwe yashyize ifoto kuri Instagram akagaragaza Zari ari kumwe na Bugeme muri piscine akayiherekeza amagambo yumvikanisha ko yaciwe inyuma.

Zari yahise asubizanya uburakari agira ati "Ifoto yafotowe n’umugore we [w’umugabo bifotoranyije mu rwogero]. Ni nyirarume w’abana banjye, mubyara wa nyakwigendera [Ssemwanga], twari duhuriye kuri spa (ubwogero bunanurirwamo imitsi) […] Ntihazabura ushakisha ikosa niyo nta ryaba rihari kugira ngo akwirakwize amakuru y’ibyanduye byose."

Nyuma y’akanya Diamond na Zari bahise basiba aya mafoto basiga urujijo mu bafana babo bibaza ukuri kw’ibyo bari bamaze kuvuga ndetse mu bindi bagiye bashyira kuri Instagram bagaragaza ko ‘urukundo rwabo rutazigera ruhungabana’ ahubwo bakiyama abivanga mu byabo.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y’Epfo gusura Zari n’abana ba Ssemwanga muri rumwe mu ngo uyu muherwe yasize. Diamond yashyize hanze imwe muri video bafashe ari mu bihe byiza n’aba bana.

Kwa Ssemwanga, Diamond yagaragaye yicaye mu ruganiriro akina PlayStation n’inshuti ze naho umugore we Zari yarimo afata amashusho ashaka kwerekana ko ‘yongeye gusubukura umubano mwiza n’umugabo we’.

Zari ntiyari yishimye umurebye ku maso gusa iyi video yayoherereje uwitwa Kakensa Henry Ndugwa umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga muri Uganda ashaka kumwemeza ko akiri kumwe na Diamond.

Ni ubwa mbere Diamond abonanye n’abana ba Ssemwanga kuva umubyeyi wabo yakwitaba Imana, uyu muhanzi ntiyigeze ajya gushyingura umugabo wa Zari ari nabwo hatangiye kuvugwa umwuka mubi mu rugo rwe.

Diamond yagiye gusura abana ba Ssemwanga muri Afurika y'Epfo
Diamond yagiye gusura abana ba Ssemwanga muri Afurika y'Epfo

Zari na Diamond bavugwa mu nkuru zo gucana inyuma basanzwe bafitanye abana babiri, uwa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote; mu gihe uyu mugore asanzwe afite abandi bana yabyaranye na Ssemwanga barimo barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Nyuma y'urupfu rwa Ssemwanga, Zari asigaye aba muri imwe mu nzu yasize muri Afurika y'Epfo
Nyuma y'urupfu rwa Ssemwanga, Zari asigaye aba muri imwe mu nzu yasize muri Afurika y'Epfo
Zari amaze imyaka itatu akundana na Diamond
Zari amaze imyaka itatu akundana na Diamond