Diamond yari amaze iminsi afitanye ibibazo bikomeye na Zari Hassan kugeza ubwo baherutse kurakaranya buri wese asiba amafoto bahuriyemo yashyizwe kuri Instagram zabo ariko baza kwiyunga.
Diamond yagiye gusura Zari Hassan n’abana muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko biyunze. Yaje kwifotoza ifoto ateruye abana be Latiffa Dangote n’umuhungu we Nillan Dangote arangije yandikaho amagambo yatumye benshi bamwadukira baramutuka abandi baramugaya cyane.
Uyu muhanzi uherutse gusinyana amasezerano na Universal Music Group yanditse avuga ko ‘abana be ari amasohoro’ ibintu byarakaje bamwe bamushinja gutesha agaciro ikiremwamuntu.
Yanditse agira ati “Amasohoro yanjye[abana be] hamwe nanjye…” Mu bitekerezo birenga ibihumbi bitatu byashyizwe kuri iyi foto higanjemo ibinnyega Diamond ko ‘yatesheje agaciro abana be’ abandi bakamwita umugabo gito.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize hacicikanaga inkuru y’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto wavugaga ko umwana aherutse kwibaruka ari uwa Diamond, ibi byaravuzwe biratinda ariko Diamond we akavuga ko atari we babyaranye gusa yaje kubyemera.
Budacyeye kabiri hahise haza undi mukobwa ukomoka mu Burundi witwa Honey Jesca na we wavuze ko babyaranye impanga ndetse ko kuva yabyara kugeza ubu nta n’urumiya Diamond [yita se w’abana] yigeze amuha ‘nibura ngo abagurire isukari’.
Yagize ati “Njyewe kuva nabyarana na Diamond Platnumz mu 2013 kugeza uyu munsi nta n’amashilingi ijana yari yanyoherereza nibura ngo ngurire umwana isukari, ndirwariza muri byose ntawe ntegeye amaboko.”
Jesca Honey yasobanuye ko yaryamanye na Diamond ubwo yari yagiye gukorera igitaramo i Bujumbura, ngo bahuriye muri hoteli bahuza urugwiro kugeza bakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo ari nabwo yasamye. Uyu mukobwa ngo yahuye na Diamond bigizwemo uruhare n’umusore uyu muhanzi yamutumyeho witwa Mafya bagendanaga icyo gihe.
Ibi bibazo byakurikiwe n’umwiryane ukomeye wabaye hagati ya Diamond n’umugore we Zari kugeza ubwo itangazamakuru ryanditse rishimangira ko batandukanye ariko bahise biyunga ubu baravuga rumwe.



















TANGA IGITEKEREZO