Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru Tariki ya 27 Nyakanga 2014 muri Leta ya Texas muri Amerika hatanzwe ibihembo bya Afrimma Awards 2014. Diamond yegukanye igihembo cya Best Male mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, asubiye iwabo muri Tanzania yakiriwe nk’intwari y’Igihugu.
Kuwa Gatatu Tariki ya 30 Nyakanga 2014 nibwo Diamond yasubiye muri Tanzania avuye muri Texas ageze i Dar es Salaam asanga abafana be, abaturanyi be , abamukunda , itangazamakuru n’abo mu muryango we muri rusange baje kumwakira bafite ibyapa byanditseho amagambo ashimangira ko ari intwari.
Nyuma yo kwakirwa muri ubu buryo, Diamond yanditse kuri paji ye ya Facebook agira ati, “Nubwo mfite igitaramo muri Canada ku itariki ya 2 Kanama, bibaye ngombwa ko mbanza kujyanira abafana n’abanyagihugu uyu muzigo nzabone gusubira muri gahunda zanjye!....Nk’uko bivugwa, nta hantu heza hakurutira iwanyu ….iteka ryose!”
Uko yakiriwe byaherukaga kumubaho kuwa Gatanu Tariki ya 11 Nyakanga 2014 ubwo yageze mu mujyi wa Dar Es Salaam avuye muri Amerika aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya BET Awards 2014.
Nubwo nta gihembo yatahanye, abafana , abahanzi n’abavandimwe b’uyu muhanzi bamweretse ko bamufitiye urukundo rukomeye dore ko bari benshi cyane ku kibuga cy’indege banafite ibyapa byanditse ubutumwa bumwereka ko ari we ntwari yabo mu muziki.
Mu mafoto dore uko byari byifashe:
Amafoto: Bestizzo



















TANGA IGITEKEREZO