00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yugarijwe n’ibibazo uruhuri

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 12 September 2013 saa 09:02
Yasuwe :

Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya birasimburanwa mu kwandika cyane ku muhanzi ukunzwe cyane waho Diamond Platnumz, ufatwa nk’umwami wa Bongo Flava, bivuga ko avugwaho inkuru zo gutera inda.
Nyamara Diamond, uheruka kugirana amakimbirane n’umuhanzi Nyarwanda Mico kubera kutitabira igitaramo yari yamutumiyemo mu Rwanda, ntacyo arasubiza gifatika kuri izi nkuru.
Urubuga Global Publisher rwanditse ko mu cyumweru gishize hagaragaye k umukobwa witwa Sasha wemeza ko yabyaranye na Diamond. (…)

Ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya birasimburanwa mu kwandika cyane ku muhanzi ukunzwe cyane waho Diamond Platnumz, ufatwa nk’umwami wa Bongo Flava, bivuga ko avugwaho inkuru zo gutera inda.

Nyamara Diamond, uheruka kugirana amakimbirane n’umuhanzi Nyarwanda Mico kubera kutitabira igitaramo yari yamutumiyemo mu Rwanda, ntacyo arasubiza gifatika kuri izi nkuru.

Uyu mukobwa Sasha yiganje muri iyi minsi mu itangazamakuru rya Tanzaniya, aho yemeza ko yabyaranye na Diamond

Urubuga Global Publisher rwanditse ko mu cyumweru gishize hagaragaye k umukobwa witwa Sasha wemeza ko yabyaranye na Diamond.

Uyu mukobwa Sacha avuga ko yahuye n’umuririmbyi Diamond ku musozi wa City mu mujyi wa Dar es salaam mu gihugu cya Tanzaniya amukunda avuga ko asa nk’uwahoze ari umukunzi we mbere uzwi ku izina rya Wema Sepetu, gusa iki kinyamakuru kivuga ko bitabatwaye umwanya munini kuko bahise bagirana imishyikirano ikomeye yaje gutuma bagirana imibonano mpuzabitsina byaje kuviramo uyu mukobwa gutwara inda.

Diamond we avuga ko uyu mukobwa atamuzi

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mukobwa Sasha yabimenyesheje uyu muririmbyi Diamond ndetse amusaba kudakuramo iyi nda avuga ko azamufasha mu buryo bwose bushoboka bujyanye no kurera uyu mwana.

Sasha yagize ati “Nibyo koko nabyaye na Diamond ndetse ubu umwana afite amezi atatu, urabizi niwe wancikishije amashuri yanjye avuga ko azandihira nkakomeza kwiga ndetse ko azamfasha akarera umwana none ubu ndumva yarituramiye kuko ntabonye uburyo bwo kumukurikirana kuko mu rugo bampaga buri kintu”.

Uru rubuga rwa Global Publisher ruvuga ko rwahamagaye Diamond kuri Telefone aho aherereye mu gihugu cya Kenya akaba yarasubije agira ati “Hahahaa!! Ko icyo kibazo kinkomereye cyane? Ukuri kwanjye Ni uko uwo mugore ntamuzi pe! Mbaza ibindi urekane n’ibyo”.

Mu itangazamakuru rya Tanzaniya inkuru zishyushye ubu ni Diamond n'ugutera inda abakobwa

Bongo 5 ikaba yaraganiriye n’umukunzi wa Diamond bifuza kurushingana witwa Penny akaba yavuze ko ntaho arasoma iby’iyo nkuru ndetse ko nta kibazo na kimwe bimuteye kuko inkuru nk’izo uku zije ariko zinashira.

Number One, indirimbo nshya ya Diamond:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages