00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drake yagaragaje ko Rihanna akorera shitani

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 7 August 2014 saa 08:07
Yasuwe :

Ubwo Drake yaririmbaga indirimbo ye “Days in the East” mu gitaramo yise “OVO Fest” yerekanye isura ya Rihanna iri mu muriro kuri televiziyo ya rutura iri kumwe n’umubare ”666”
Icyo gihe Drake na we yaririmbaga agira ati “Kuki mukomeza kumumbazaho ,ntawe uri hano nonaha.”
Nk’uko Trace TV ibitangaza abari bitabiriye icyo gitaramo bahise basanisha ishusho ya Rihanna n’uwo mubare gatandatu waje inshuro eshatu bavuga ko Rihanna akorana na Shitani kuko uwo mubare(666) benshi bemera ko ari (…)

Ubwo Drake yaririmbaga indirimbo ye “Days in the East” mu gitaramo yise “OVO Fest” yerekanye isura ya Rihanna iri mu muriro kuri televiziyo ya rutura iri kumwe n’umubare ”666”

Icyo gihe Drake na we yaririmbaga agira ati “Kuki mukomeza kumumbazaho ,ntawe uri hano nonaha.”

Nk’uko Trace TV ibitangaza abari bitabiriye icyo gitaramo bahise basanisha ishusho ya Rihanna n’uwo mubare gatandatu waje inshuro eshatu bavuga ko Rihanna akorana na Shitani kuko uwo mubare(666) benshi bemera ko ari iimenyetso cy’inyamaswa mu bihe bya nyuma cyangwa Shitani mu gitabo cy’Ibyahishuwe ari na cyo gisoza Bibiya Ntagatifu.

Hari hashize iminsi Drake atandukanye na Rihanna wahoze ari umukunzi we.
Drake wari usanzwe uzwiho kuvuga ku bo bahoze bakundana abinyujije mu ndirimbo, yafashe umwanya muri icyo gitaramo yohereza ubutumwa butaziguye kuri Rihanna imbere y’imbaga y’abafana.

Icyo gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize ,cyabereye i Toronto kikaba gisanzwe kiba buri mwaka. Cyari cyarateguwe na Drake n’ikigo cye OVO. Uyu mwaka Drake yari yatumiye J.Cole, Lauryn Hill,50 Cent, Usher n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages