00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drake yongeye gushotora Chris Brown

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 April 2013 saa 12:49
Yasuwe :

Intambara y’amagambo agamije ubushotoranyi yatangijwe n’umuhanzi Drake, wavugiye mu kiganiro kuri imwe mu ma radiyo yo mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru dukesha urubuga Stragora aravuga ko mu kiganiro kitwa “Keep It Thoro” cyaciye kuri radiyo yitwa East Village kuri uyu wa Gatanu umuhanzi Drake yavuze amagambo agaragaza gushotora Chris Brown, umukunzi wa Rihanna.
Muri icyo kiganiro Drake yagize ati” Chris brown nta kintu na kimwe andusha, murusha kuririmba neza, (…)

Intambara y’amagambo agamije ubushotoranyi yatangijwe n’umuhanzi Drake, wavugiye mu kiganiro kuri imwe mu ma radiyo yo mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Amakuru dukesha urubuga Stragora aravuga ko mu kiganiro kitwa “Keep It Thoro” cyaciye kuri radiyo yitwa East Village kuri uyu wa Gatanu umuhanzi Drake yavuze amagambo agaragaza gushotora Chris Brown, umukunzi wa Rihanna.

Muri icyo kiganiro Drake yagize ati” Chris brown nta kintu na kimwe andusha, murusha kuririmba neza, murufasha abafana, murusha amafaranga kandi ikiruta byose nuko umukunzi w’ubuzima bwe namukoreye icyo umusore muzima ashobora gukorera umukobwa”.

Drake akaba yamaze kugezwa mu nkiko numwe mu bashinzwe umutekano wa Chris Brown, ariwe Big Pat amurega ko ariwe wabaye gashozantambara mu mirwano yabaye umwaka ushize, aho uyu murinzi yakomerekeye bikabije ubwo yageragezaga kubakiza.

Nyuma yo gutandukana kwa Rihanna na Chris Brawn mu mwaka wa 2009, Rihanna yahise akundana na Drake, ariko ubu akaba yarasubiranye na Chris Brown.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages