00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo arakemanga uruhu rw’umwana we

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 13 January 2015 saa 08:24
Yasuwe :

Umuhanzi Eddy Kenzo yatangiye kugira amakenga ku ruhu rw’umwana we umukunzi we Rema Namakula aherutse kwibaruka.
Nk’uko Bigeye yabitangaje, Eddy Kenzo yatangiye kugira urujijo ku ruhu rw’umwana we ‘Aamaal’ ndetse byamuteye gutangira gutekereza ko yaba ari kurera umwana utari uwe dore ko mu minsi yashize hari abandi bagabo bagiye mu itangazamakuru bakavuga ko ari bo bateye inda Rema.
Igitera Eddy Kenzo gushidikanya cyane, ngo ni uburyo uyu mwana ari inzobe cyane ndetse akaba nta shusho (…)

Umuhanzi Eddy Kenzo yatangiye kugira amakenga ku ruhu rw’umwana we umukunzi we Rema Namakula aherutse kwibaruka.

Nk’uko Bigeye yabitangaje, Eddy Kenzo yatangiye kugira urujijo ku ruhu rw’umwana we ‘Aamaal’ ndetse byamuteye gutangira gutekereza ko yaba ari kurera umwana utari uwe dore ko mu minsi yashize hari abandi bagabo bagiye mu itangazamakuru bakavuga ko ari bo bateye inda Rema.

Igitera Eddy Kenzo gushidikanya cyane, ngo ni uburyo uyu mwana ari inzobe cyane ndetse akaba nta shusho y’uyu muhanzi afite bikaba ikimenyetso cy’uko yaba ari kurerera abandi bagabo.

Impugenge uyu muhanzi afite zije nyuma y’inkundura yabaye hagati ye n’abandi bagabo babiri, Walukaga na Jamil, na bo bari bamaze iminsi bavuga ko ari bo babyaye uyu mwana gusa biza kurangira abarushije imbaraga aramutwara.

Mu minsi mike ishize, Eddy Kenzo yari aherutse gusura umuryango wa Rema mu rwego rwo kwereka Abanya-Uganda ko ari we se w’umwana ndetse yahavuye we n’uyu muryango bemeranyije ko ubukwe bwe na Rema bwakwihutishwa bakavana ibintu mu nzira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages