00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo azasusurutsa ibirori byo gusezerera abajegajega muri Big Brother

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 23 October 2014 saa 05:33
Yasuwe :

Edris Musuza uzwi ku izina rya Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda yamaze kwemezwa nk’umuhanzi uzataramira abari muri Big Brother Africa mu birori byo gusezerera abahagaze nabi mu irushanwa ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira.
Nk’uko ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda cyabitangaje, Eddy Kenzo azataramira abari guhatana muri Big Brother kuri iki cyumweru ubwo hazaba hasezererwa bamwe mu batarahiriwe no kwegukana amadorali 300,000 azahabwa uwa mbere ubwo rizaba rigeze ku musozo.
Big Brother (…)

Big Brother benshi bita Biggie ni we watumiye Eddy Kenzo ngo aze asusurutse ibi birori. Biggie avuga ko yakunze imiririmbire n’imibyinire y’uyu musore bigaragara mu ndirimbo Sitya Loss.

Mu bahatanira BBA bafite ibyago byo gusezererwa iki cyumweru, harimo Umunyazambiya Macky2 uri gutorwa cyane na Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo. JJ, Permithias na Macky2 kandi bagatorwa cyane n’ibihugu 7 bigize SADC Botswana, Malawi, Mozambique, Namibia, Zambia, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Muri Afurika y’Uburasirazuba ubwoba ni bwose ku bahatana muri BBA baturuka muri aka gace dore ko buri gihugu gisa n’aho kiri kwirwariza. Uganda iri kurwana ku mukobwa wayo Ellah, Kenya iratora Alusa wayo naho Tanzania ikarwana kuri Laveda.

Kugeza ubu Uganda ihanze amaso u Rwanda ndetse by’umwihariko Ellah akaba yizeye ko azarokorwa n’amajwi azavana mu Rwanda dore ko abahagarariye iki gihugu ,Nkusi Arthur na Frankie Joe nta kibazo bafite muri iki gihe.

Biteganyijwe ko Eddy Kenzo azasangira urubyiniro na MC IK wubatse izina muri Afurika.

Uyu muhanzi agiye gutaramira abari muri iri rushanwa mu gihe Ellah uhagarariye Uganda na we ari mu bafite ibyago byo kuzerekwa umuryango naramuka abuze amahirwe yo gutorwa cyane n’abakurikirana irushanwa ari nacyo gisabwa cyane. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Esther wari uhagarariye Uganda asezerewe ndetse benshi mu banyagihugu bakabyishimira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages