00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yafatanye mu mashati n’umunyamakuru (VIDEO)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 September 2014 saa 02:14
Yasuwe :

Edrisa Musazi benshi bazi nka Eddy Kenzo mu muziki, yarwanye n’umunyamakuru wa Dembe FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2014.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Eddy Kenzo yafatanye mu mashati n’umunyamakuru Kasuku benshi bazi nka Kuku Wazabanga ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ahitwa Laftaz Comedy Lounge.
Abari aho aba bagabo barwaniye, babwiye iki kinyamakuru ko Kasuku ari we wakije umuriro ubwo yavugaga amagambo mabi kuri Kenzo bityo umujinya urazamuka, (…)

Edrisa Musazi benshi bazi nka Eddy Kenzo mu muziki, yarwanye n’umunyamakuru wa Dembe FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2014.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Eddy Kenzo yafatanye mu mashati n’umunyamakuru Kasuku benshi bazi nka Kuku Wazabanga ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ahitwa Laftaz Comedy Lounge.

Abari aho aba bagabo barwaniye, babwiye iki kinyamakuru ko Kasuku ari we wakije umuriro ubwo yavugaga amagambo mabi kuri Kenzo bityo umujinya urazamuka, aramusingira atangira kumushota imigeri anamuniga.

Uwabonye barwana yagize ati “Byatangiye Kasuku avuga amagambo Eddy Kenzo atishimiye. Yahise amufata mu ijosi, amutera imigeri agwa hasi”

Eddy Kenzo yafatanye mu mashati n’umunyamakuru Kuku Wazabanga wa Dembe FM

Ibindi binyamakuru byavuze ko, Eddy Kenzo na Kasuku basanzwe barebana ay’ingwe ndetse ngo ubusanzwe ntibapfaga kwicarana cyangwa ngo basuhuzanye.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Eddy Kenzo yaganiraga na bo ku gitaramo cye kizabera ahitwa Kati Kati ku itariki ya 19 Nzeri 2014.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages