Edrisa Musazi uzwi mu muziki nka Eddy Kenzo nyuma yo gukubita umunyamakuru Kasuku wa Dembe FM yasabye imbabazi Abanya-Uganda, abafana be bose na buri wese byababaje ariko yanga guca bugufi imbere y’uwo barwanye.
Ubushyamirane bwavuyemo gukubita uyu munyamakuru bwabaye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 11 Nzeri 2014 ubwo Eddy Kenzo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku gitaramo cye kizabera ahitwa Kati Kati ku itariki ya 19 Nzeri 2014.
Bijya gutangira….
Eddy Kenzo yabanje kwihaniza mu buryo bukomeye abanyamakuru bo muri Uganda bahora banenga abahanzi gusa ntibavuge ibyiza bakoze. Yanagarutse ku makosa akorwa kenshi n’abanyamakuru bajya kuri Radiyo cyangwa Televiziyo bagasoma ibihuha basomye kuri Facebook ndetse mu gihugu bigafatwa nk’ukuri nyamara atari byo.
Eddy Kenzo ati “Ni gute umunyamakuru w’umunyamwuga ajya kuri facebook agafata ibintu byose abonyeho bivugwa ku muhanzi yarangiza akabihindura inkuru? Ntabwo ari bose ariko harimo bamwe babereyeho kuduca intege gusa. Hari byinshi dukora byiza bikwiye kuvugwa ariko hari n’ibyo kunenga. Kuki umunyamakuru yahora avuga ibinyoma gusa?”
Eddy Kenzo yagarutse ku munyamakuru Kasuku avuga ibibazo bagiranye mu myaka yashize ndetse anavuga ko atari umunyamwuga na gato. Kasuku yananiwe kwihangana na we atangira kumusubiza amagambo mabi undi na we umujinya uramuzibiranya asimbuka ameza aramusingira atangira gukubita.
Eddy Kenzo yasabye imbabazi uruhande rumwe
Amaze kwisuzuma neza agasanga ibyo yakoze atari ibyo gushimwa, mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda, yasabye imbabazi ndetse avuga ko byamugwiririye adasanzwe arwana.
Eddy Kenzo ati “Mubaze umwe mu bakobwa twahoze dukundana, murabazi, nta n’umwe nigeze nkubita. Mubaze umugore wanjye, sindamukubita na rimwe. Ntabwo ndi umunyarugomo”
Akomeza agira ati “Nabaye ku muhanda igihe kinini, nabonye abantu barwana kugira ngo babeho ariko njye sinigeze ndwana. Ku mashuri aho nize sinigeze ndwana, mwabaza abo nakuranye na bo. Mu myaka 15 ishize sinigeze ndwana. Nsabye imbabazi kubera ibyo nakoze, Abanya-Uganda, Afurika yose n’abafana banjye ku Isi mumbabarire”
Abajijwe niba yiteguye gusaba imbabazi uyu munyamakuru yakubise, Eddy Kenzo yagize ati “Kasuku amaze imyaka ibiri ansebya. Yansabye amashiringi 500,000 ngo amfashe kumenyekanisha umuziki wanjye nyuma y’igitaramo gikomeye nakoze mu minsi ishize, icyo gihe namubwiye ko nta mafaranga mfite. Kuva icyo gihe yaranyanze anambwira ko agiye gukora uko ashoboye akanshyira hasi. Ntabwo nsamusaba imbabazi”



















TANGA IGITEKEREZO