00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yibarutse undi mwana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 27 December 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Edrisa Musuuza benshi bazi mu muziki nka Eddy Kenzo na Rema bibarutse umwana w’umukobwa uje akurikira imfura uyu muhanzi yabanje kubyarana n’undi mukobwa bakundanaga.
Ku itariki ya 26 Ukuboza 2014 nibwo Rema yagiye kwibarukira ku bitaro bya Paragon muri Bugolobi i Kampala nk’uko Xclusive UG yabitangaje.
Kugeza ubu ubuzima bw’uyu mubyeyi ndetse n’uruhinja yibarutse ni nta makemwa kandi ngo nta kibazo yigeze ahura na cyo mu kubyara.
Biravugwa ko se w’umwana ari we Eddy Kenzo uyu mwana (…)

Edrisa Musuuza benshi bazi mu muziki nka Eddy Kenzo na Rema bibarutse umwana w’umukobwa uje akurikira imfura uyu muhanzi yabanje kubyarana n’undi mukobwa bakundanaga.

Ku itariki ya 26 Ukuboza 2014 nibwo Rema yagiye kwibarukira ku bitaro bya Paragon muri Bugolobi i Kampala nk’uko Xclusive UG yabitangaje.

Kugeza ubu ubuzima bw’uyu mubyeyi ndetse n’uruhinja yibarutse ni nta makemwa kandi ngo nta kibazo yigeze ahura na cyo mu kubyara.

Biravugwa ko se w’umwana ari we Eddy Kenzo uyu mwana wa kabiri abyaye nyuma y’imfura ye y’imyaka itandatu yabyaranye n’umukunzi we wa mbere Tracy Nabatanzi.

Eddy Kenzo na Rema ntibigeza bagaragaza cyane ko bakundana ndetse urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane mu itangazamakuru nk’uko bisanzwe bigenda ku byamamare dore ko bombi ari abahanzi bafite amazina akomeye muri Uganda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages