Umuhanzi w’Umwongereza Elton John na mugenzi we David Furnish basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ariko bahuje igitsina(gabo) nyuma y’imyaka icyenda yari ishize babana.
Nk’uko CNN yabitangaje, muri Werurwe 2014 nibwo Elton John yeruye ku mugaragaro ko yiteguye kwambikana impeta n’uyu mugabo mugenzi we nyuma y’uko mu Bwongereza byari bimaze kwemezwa ko abahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kurushingana.
Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2014 aba bagabo bombi baherekejwe n’inshuti zabo magara, bambikanye impata mu birori byabereye ahitwa Windsor Guildhall ari naho igikomangoma cya Wales na Camilla Parker Bowles basezeraniye muri Mata 2005.
Ubukwe bwa Elton John na David bwatashywe n’inshuti zabo za hafi zitarenze 50, abandi bantu amamiliyoni bubakurikirana imihango yo gusezerana kwabo binyuze kuri konti nshya ya Instagram uyu muhanzi yafunguye mbere y’umunsi umwe ngo ubukwe bube.
Mu byamamare byatashye ubu bukwe harimo umuhanzi Ed Sheeran, n’umukinnyi wa filime David Walliams , David na Victoria Beckham, Elizabeth Hurley , Ozzy , Sharon Osbourne n’abandi.
Elton w’imyaka 67 na David wa 52 basezeranye byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka 21 batangiye gukundana. Kuri ubu bafitanye abana babiri,
Zachary Jackson Levon Furnish-John na Elijah Joseph Daniel Furnish-John.



















TANGA IGITEKEREZO