Umuraperi Eminem arashinjwa kwiba amagambo y’indirimbo ‘Lookin Boy ‘ akayakoresha mu ndirimbo ye ‘Rap God’ yakoze muri 2013.
Nk’uko TMZ yabitangaje, uyu muraperi araregwa na Raymond Jones umwe mu bagize itsinda ry’abaraperi b’i Chicago ryitwa Hotstylz kuba yarakoresheje amagambo yo mu ndirimbo yabo bise ‘Lookin Boy’. Aya magambo Eminem ashinjwa kwiba ngo yayakoresheje mu buryo butemewe mu ndirimbo ye ‘Rap God’ yasohotse kuri album ye ya munani yise ‘The Marshall Mathers LP2’.
Jones arasaba Eminem na Label ye Interscope Records ko yakwishyura indishyi ihwanye na miliyoni umunani z’amadolari.
Ntibyari bisanzwe ko mu njyana ya Hip Hop ko umuntu ukoresheje amwe mu magambo y’indirimbo y’abandi ahita ajyanwa mu nkiko ariko Eminem bimubayeho. Nubwo Eminem atakoresheje amagambo yose itsinda rya Hotstylz byumvikana ko imvano y’indirimbo ye ishingiye kuri ‘Lookin Boy’ y’aba Banya-Chicago.
Ibibaye kuri Enimen byagereranywa n’ibyabaye kuri Chris Brown ubwo yaririmbaga ‘Loyal’ amwe mu magambo yayo agakoreshwa na French Montana ariko agaragaza nyir’igihangano mu rwego rwo kwirinda inkiko.



















TANGA IGITEKEREZO