Mu mezi cumi n’abiri ashize, Emma Stone yongeye ku mutungo we miliyoni 26 z’amadolari. Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’ibarura cya Nielsen gisanzwe kigaragaza amafaranga ibigo n’abantu b’ibyamamare binjije hashingiwe ku ikusanya ry’inyungu babonye mu kazi kose.
Emma Stone wamamate muri filime "La La Land" ari nayo yamuhesheje igikombe cya Oscar yabwiye ikinyamakuru Out magazine ko uyu mwanya awukesha izina ‘Mia’ ryamamaye muri iyi filime ndetse by’umwihariko akaba asigaye ahembwa amafaranga angana n’ayo bageneraga abakinnyi b’abagabo.
Stone w’imyaka 28 ati “Icyo ni ikintu bankoreye kuko ndahamya ko na bo basanze ari cyo gikwiye kandi kinyuze mu mucyo.”
Jennifer Aniston yaje ku mwanya wa kabiri aho yinjije miliyoni 25.5 z’amadolari. Kugeza ubu Aniston aracyabona inyungu ku mafaranga yasaruwe muri filime "Friends" nyuma y’imyaka icumi ayikinnyemo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 48 wagaragaye muri "The Yellow Bird," afite andi mafaranga menshi yinjiza biturutse ku masezerano afitanye n’ibigo bikomeye ku Isi birimo Emirates Airlines, Smartwater ndetse na Aveeno.
Jennifer Lawrence wayoboye uru rutonde mu mwaka wa 2015 na 2016 ubu ari ku mwanya wa gatatu na miliyoni 24, aya mafaranga angana na kimwe cya kabiri ugereranyije n’ayo yinjije mu mwaka ushize kuko icyo gihe yari afite miliyoni 46.
Amafaranga menshi Lawrence yabonye yayakuye mu kwamamaza ‘Dior’, yanahawe akayabo muri filime yakinnye zigiye gusohoka zirimo iyo mu bwoko bwa horror[ziteye ubwoba] yitwa "Mother!," ndetse na "Red Sparrow”.
Abakinnyi icumi ba mbere binjije menshi mu 2017
• Emma Stone (miliyoni $26)
• Jennifer Aniston (miliyoni $25.5)
• Jennifer Lawrence (miliyoni $24)
• Melissa McCarthy (miliyoni $18)
• Mila Kunis (miliyoni $15.5)
• Emma Watson (miliyoni $14)
• Charlize Theron (miliyoni $14)
• Cate Blanchett (miliyoni $12)
• Julia Roberts (miliyoni $12)
• Amy Adams (miliyoni $11.5)



















TANGA IGITEKEREZO