Esther uhagarariye igihugu cya Uganda muri Big Brother Africa yahuye n’uruva gusenya ubwo igitanda cye cyavunikaga bigakubitiraho ibibazo by’uburwayi afite no kuba hari abantu bamwe bamubangamiye muri iyi nzu babamo.
Nk’uko Redpepper ibitangaza, ibi Esther yabivuze ubwo yahamagarwa na Biggie mu cyumba batangiramo raporo z’uko baba biriwe.
Kuva irushanwa rya Big brother ryatangira, umunsi ku munsi hakurikiranwa ubuzima bw’abaryitabiriye binyuze ku Televiziyo zitandukanye ndetse hakaba hagenda hagaragaramo udushya dutandukanye.
Esther Akankwasa kandi yabwiye mugenzi we Stella Nantumbwe uzwi nka Ellah muri aya marushanwa ko arwaye . Uyu mukobwa kandi yahishuye ko atishimiye kandi yatunguwe n’amanota 45.4% yabonye mu myireko bakoze mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Nubwo yahuye n’ibi bibazo ntibyamuciye intege kuko akomeza avuga ko afite icyizere ko aya marushanwa azamufasha kumenya kuririmba ndetse ko azahavana ubunararibonye buzamufasha mu gukora umuziki.
Uganda ihagarariwe na Esther Akankwasa na Miss Uganda 2013 Stella Nantumbwe.
Nkusi Arthur na Frank Joe bahagarariye u Rwanda ndetse bakaba bakomeje kwigaragaza neza. Ku ikubitiro Arthur yagaragaye muri batatu ba mbere bitwaye neza nyuma hatangazwa inkuru y’uko Frank Joe na we ahagaze neza.


















TANGA IGITEKEREZO