Umuhanzi Big Farious w’i Burundi yasohoye amashusho y’indirimbo ’What’s my name’ nyuma y’uko yayikoze ikamutera kugirana ibibazo n’abanyamakuru ndetse menshi mu maradiyo akomanyiriza indirimbo ze.
Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, benshi mu banyamakuru batangiye kumwiyomoraho bumva ko ari kubiyemeraho ndetse agirana ibibazo na bamwe mu bateza imbere muzika mu Burundi.
Nubwo benshi babigizeho ikibazo ndetse abanyamakuru bakamagana ibihangano by’uyu muhanzi ku maradiyo, Farious we yemeza ko atakoze iyi ndirimbo hari uwo agamije kwiyemeraho cyangwa gusuzugura nk’uko benshi babifashe ahubwo ngo ni ubutumwa yatanganga.
Yagize ati, “Ntabwo nari ngambiriye ko ubu butumwa bugera ku muntu runaka, oya nateye ibuye mu ruhame uwumva ubu butumwa bumureba ni ubwe. Ntabwo ndagirana beef n’umuhanzi uwo ari we wese. Nubaha akazi nkora nk’umuhanzi kandi nubaha n’ibikorwa by’abandi bahanzi. Kubaha ni ikintu cy’ingenzi kandi kidasaba ibintu byinshi kugikora”.
Mu mashusho ya ’What’s my name’, Big Farious agaragaramo afite icyapa kinini kiriho amazina ye ndetse akongera kugaragara yihaniza bagenzi be bavuga ko nta muziki azi aho ababwira ko bose yabatanze muri uyu mwuga.
Big Farious yashyize hanze aya mashusho mu kwerekana ko ibyo abantu batekereza atari byo, nta makimbirane na mato ari hagati ye n’itangazamakuru nubwo bo bafite uburyo babyakiriyemo.
Usibye indirimbo What’s my name yafatanyije na Channella, Farious afite izindi ndirimbo nshya nka Best Friend, Yahaya n’izindi nshya zizasohoka kuri album ye ‘Burundiano’ yizera neza ko zizakora ku mitima ya benshi.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:


















TANGA IGITEKEREZO