00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fatma-Zohra Sabrine yegukanye ikamba rya Miss Algérie 2014

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 September 2014 saa 10:51
Yasuwe :

Umukobwa witwa Fatma-Zohra Sabrine Chouib w’imyaka 20 y’amavuko, ni we watorewe kuba Miss Algérie 2014 ahigitse bagenzi be 20 yari ahanganye na bo.
Nk’uko AFP yabitangaje, ibirori byo gutora Nyampinga wa Algérie byabereye mu Mujyi wa Alger muri Hoteli Hilton imwe mu zikomeye. Mu bakobwa bose 20 bahataniraga iri kamba, Sabrine Chouib ni we wemeje akanama nkemurampaka ndetse ahiga bagenzi be muri byose.
Akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umugabo uzwi cyane muri sinema witwa Djaaffar (…)

Umukobwa witwa Fatma-Zohra Sabrine Chouib w’imyaka 20 y’amavuko, ni we watorewe kuba Miss Algérie 2014 ahigitse bagenzi be 20 yari ahanganye na bo.

Nk’uko AFP yabitangaje, ibirori byo gutora Nyampinga wa Algérie byabereye mu Mujyi wa Alger muri Hoteli Hilton imwe mu zikomeye. Mu bakobwa bose 20 bahataniraga iri kamba, Sabrine Chouib ni we wemeje akanama nkemurampaka ndetse ahiga bagenzi be muri byose.

Akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umugabo uzwi cyane muri sinema witwa Djaaffar Gacem. Yari afatanyije na bagenzi be barimo Salima Souakri, umunyamakuru Soraya Bouamma. Umufaransakazi Geneviève de Fontenay , yari umwe mu batumirwa b’icyubahiro , ni umugore w’icyamamare wanayoboye igihe kinini amatora ya Miss France.

Fatma-Zohra Sabrine Chouib wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhanga, ni we uzahagararira ku nshuro ya mbere igihugu cya Algérie mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi umwaka wa 2015.

Geneviève de Fontenay ashimira ba nyampinga batowe

Mu kiganiro yagiranye na AFP amaze kwambikwa iri kamba, yagize ati “Ndashaka kuba intumwa y’igihugu,kwerekana ubwiza, umuco n’indangagaciro z’umugore wo muri w’umunya-Algérie mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi ataha”

Fatma-Zohra Sabrine asimbuye Rym Amari.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages