00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime Chameleone yakinnye igiye kwerekanwa bwa mbere muri Uganda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 6 November 2014 saa 06:32
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirere itegerejwe n’abantu benshi, filime yiswe ‘Luzira Escape from Uganda’ igiye kwerekanwa ku mugaragaro.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2014 nibwo filime ‘Luzira Escape from Uganda’ izerekanwa bwa mbere muri Kampala Serena Hotel Victoria Hall nk’uko Chimpreports yabitangaje.
Ushinzwe imenyekanisha ry’iyi filime yatangaje ko ari ubwa mbere igiye kwerekanwa ndetse ko yizeye ko izashimisha benshi kuko ikoranye ubuhanga ndetse ikaba izagaragaramo amwe mu masura (…)

Nyuma y’igihe kirere itegerejwe n’abantu benshi, filime yiswe ‘Luzira Escape from Uganda’ igiye kwerekanwa ku mugaragaro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2014 nibwo filime ‘Luzira Escape from Uganda’ izerekanwa bwa mbere muri Kampala Serena Hotel Victoria Hall nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Ushinzwe imenyekanisha ry’iyi filime yatangaje ko ari ubwa mbere igiye kwerekanwa ndetse ko yizeye ko izashimisha benshi kuko ikoranye ubuhanga ndetse ikaba izagaragaramo amwe mu masura asanzwe azwi muri sinema no mu muziki nka Jose Chameleone winjiye muri uru ruganda bwa mbere.

Yagize ati “Bizaba ari ibirori bikomeye kuko mbere y’uko filime yerekanwa abakinnyi baziyereka abantu banyura ku tapi itukura(red carpert) ndetse n’abahanzi bakomeye bo mu gihugu bazaba babyitabiriye”.

Usibye abahanzi bazaba baturutse hirya no hino bazitabira ibi birori, ngo hazagaragaramo abafatanyabikorwa na bamwe mu bagize Guverinoma ya Uganda.

Nyuma yo kunyura ku tapi itukura abashyitsi ndetse n’abitabiriye bazerekwa iyi filime mu cyumba cya mbere cyiza cyerekanirwamo filime ari cyo Victoria Halll.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuyerekana bwa mbere, izagenda yerekanwa no mu bindi byumba bareberamo filime nka Century Cinema Hall, Cinema Magic Naalya ndetse na 5D Cinema Ham Towers.

Iyi filime igaruka cyane ku mateka yaranze Uganda mu mwaka w’ 1972 ubwo Iddi Amin Dada yari ku butegetsi akajya yirukana abantu bakomokaga muri Aziya ndetse hari n’abashyirwaga muri za gereza zirimo iyi ya Luzira ari nayo yitiriwe iyi filime.

Benshi bakaba bafitiye amatsiko iyi filime dore ko izagaragaramo umuhanzi Dr. Jose Chameleone uzakinamo nk’umwe mu bakinnyi b’imena.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages