00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime y’ubusambanyi ya Iggy Azalea ishobora kumuvana mu muziki

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 14 September 2014 saa 01:23
Yasuwe :

Nyuma y’icyumweru kimwe inkuru ibaye kimomo ko hasohotse amashusho ya Iggy Aza asambana n’uwahoze ari umukunzi we, Sosiyete yayiguze yatangaje ko igiye gutangira kuyicuruza ku ma CD no ku mbuga za internet.
Nk’uko TMZ na Trace bibitangaza, iyi filime nitangira kugurishwa mu buryo bweruye uyu mukobwa ashobora kuzabihomberamo mu buryo bukomeye dore ko amasosiyete akorana na yo mu kwamamaza n’abasanzwe bamuterinkunga bashobora guhita basesa amasezerano. Abatumiraga uyu muhanzi mu bitaramo na (…)

Nyuma y’icyumweru kimwe inkuru ibaye kimomo ko hasohotse amashusho ya Iggy Aza asambana n’uwahoze ari umukunzi we, Sosiyete yayiguze yatangaje ko igiye gutangira kuyicuruza ku ma CD no ku mbuga za internet.

Nk’uko TMZ na Trace bibitangaza, iyi filime nitangira kugurishwa mu buryo bweruye uyu mukobwa ashobora kuzabihomberamo mu buryo bukomeye dore ko amasosiyete akorana na yo mu kwamamaza n’abasanzwe bamuterinkunga bashobora guhita basesa amasezerano. Abatumiraga uyu muhanzi mu bitaramo na bo bashobora kuzahita bamukuraho amaboko.

Hagiye gucuruzwa Sex tape ya Iggy asambana n'umuraperi Hefe Wine

Iyi filime y’ubusambanyi(sex tape) ya Iggy Azalea igiye gucuruzwa n’ikompanyi izwi mu kugurisha amashusho y’ubusambanyi yitwa Vivid Entertainment ari nayo yagurishije iya Kim Kardashian na Ray J.

Nubwo uyu mukobwa n’abamwunganira mu mategeko babanje guhakana bavuga ko umukobwa ugaragara muri iyi Sex tape atari Iggy, umusore bahoze bakundana witwa Hefe Wine we ahamya ko uwo basambanaga ari uyu muhanzi.

Umuraperi Hefe Wine yemeza ko atari we wahaye Vivid aya mashusho gusa ngo yashimishijwe no kumva ko igiye kuyicuruza dore ko we bizamwamamaza nubwo mugenzi we azabihomberamo akanacika intege mu muziki.

Iggy asigaye akundana na Nick Young , umukinnyi wa NBA

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bihinangirije iyi sosiyete ishaka gucuruza iyi Sex tape bavuga ko niramuka ibikoze izajyanwa mu nkiko kuko izina ‘Iggy’ ryemerewe gukoreshwa na Iggy Azalea wenyine.

Inshuti za Iggy Azalea zabwiye TMZ ko uyu muhanzi na we ashaka kurega uwahoze ari umukunzi ngo kuko basambanye atarageza imyaka 18 y’amavuko yarangiza akanamufata amashusho agamije kuzayacuruza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages