00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ya Usher atera akabariro yashyizwe ku isoko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 November 2014 saa 08:53
Yasuwe :

Abantu bataramenyekana bashyize ku isoko amashusho y’urukozasoni(sex tape) agaragaza umuhanzi Usher Raymond akora imibonano mpuzabitsina n’uwahoze ari umugore we Tameka Foster.
Usher wakunzwe cyane mu ndirimbo OMG ahangayikishijwe bikomeye n’iyi filime yatangiye kugurishwa bityo akaba yamaze gushaka umwunganizi mu mategeko witwa Mark Geragos kugira ngo abayishyize hanze baryozwe icyaha bakoze. Nk’uko TMZ ibitangaza, Usher avuga ko iyi filime yashyizwe hanze ngo ni we ubwe wayifashe mbere (…)

Abantu bataramenyekana bashyize ku isoko amashusho y’urukozasoni(sex tape) agaragaza umuhanzi Usher Raymond akora imibonano mpuzabitsina n’uwahoze ari umugore we Tameka Foster.

Usher wakunzwe cyane mu ndirimbo OMG ahangayikishijwe bikomeye n’iyi filime yatangiye kugurishwa bityo akaba yamaze gushaka umwunganizi mu mategeko witwa Mark Geragos kugira ngo abayishyize hanze baryozwe icyaha bakoze.

Nk’uko TMZ ibitangaza, Usher avuga ko iyi filime yashyizwe hanze ngo ni we ubwe wayifashe mbere y’umwaka wa 2008 ayibika kuri mudasobwa ye igendanwa. Muri 2009 iyi mudasobwa yaje kwibwa mu modoka ya Usher.

Aba benengango basanze muri iyi mudasobwa aya mashusho bayabonamo akaryo niko kuyashyira ku isoko bakeka ko Usher azabaha amafaranga kugira ngo bareke kuyigurisha.

Aba bantu bari gucuruza iyi filime ngo batangiye kugirana ibiganiro n’imbuga za internet zicuruza filime z’ubusambanyi. Nubwo Usher agiye kubajyana mu nkiko kubera iyi filime, Tameka Foster wahoze ari umugore we ngo ntacyo bimubwiye na gito ngo kuko ibyo yakoraga muri aya mashusho yari abifitiye uburenganzira kandi akaba yarabikoranye n’umugabo we bari barashakanye mu buryo bwemewe.

Tameka Foster akimara kumenya ko iyi filime iri ku isoko yanditse kuri Twitter agira ati“Kubera iki aya makuru agarutse?? Yego, ntabwo nahangayikishwa n’ibyo ntashobora guhindura.”

Akomeza agira ati “Nari umugore washakanye n’umugabo byemewe kandi twishimanye. Yari amahirwe kuko twagombaga kubikora…Ni amakuru y’amafuti kuri njyewe. Ndakeka abantu bose babihiwe. Uwahoze ari umugabo wanjye afite igikundiro. Nonese iyo sex tape ije kumara iki?”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages