00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frankie Joe akeneye amahirwe yawe ngo arokoke iki cyiciro...

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 October 2014 saa 11:22
Yasuwe :

Umunyarwanda Frankie Joe, umwe muri babiri bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa aracyakeneye ko Abanyagihugu bose bamutora kugira ngo azarokoke mu gikorwa cyo gusezerera abahagaze nabi ku Cyumweru. Amatora arakorerwa kuri internet n’ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS).
Abanyarwanda bose barashishikarizwa guha amahirwe Frankie Joe kuri ubu uri mu cyiciro gikomeye aho ashobora kuzasezerwa ku Cyumweru nadatorwa cyane. Kugira ngo umuhe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora (…)

Umunyarwanda Frankie Joe, umwe muri babiri bahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa aracyakeneye ko Abanyagihugu bose bamutora kugira ngo azarokoke mu gikorwa cyo gusezerera abahagaze nabi ku Cyumweru. Amatora arakorerwa kuri internet n’ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS).

Abanyarwanda bose barashishikarizwa guha amahirwe Frankie Joe kuri ubu uri mu cyiciro gikomeye aho ashobora kuzasezerwa ku Cyumweru nadatorwa cyane. Kugira ngo umuhe amahirwe ukoresha uburyo butandukanye bwo gutora aribwo SMS, internet ndetse na Wechat.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu Cyumweru naho kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ari yo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.

Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni amafaranga 50 kuri sosiyete zose ndetse by’umwihariko gutora binyuze kuri Internet ubasha gutanga amahirwe inshuro ijana zose ku munsi.

Ku bifuza gutora bakoresheje internet, bikorerwa ku rubuga rwa DSTV. Kugirango ugere kuri urwo rubuga kanda HANO, hanyuma urebe urutonde rw’abakeneye amahirwe yawe, hanyuma uhitemo Frankie Joe, uri hasi ku ruhande rw’ibumoso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages